• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, October 26, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Nangaa yatangaje iki giye gukurikira nyuma y’uko bafashe Sake.

minebwenews by minebwenews
January 23, 2025
in Regional Politics
0
Ibyo wa menya byingenzi ku mijyi m23 yigaruriye muri Kivu y’Epfo.
116
SHARES
2.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Nangaa yatangaje iki giye gukurikira nyuma y’uko bafashe Sake.

Perezida w’ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare, AFC, Corneille Nangaa, yatangaje ko intambara barimo igifite intego yo gukuraho ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi bw’i Kinshasa.

Nangaa yatanze ubu butumwa mu gihe umutwe wa M23 ubarizwa mu ihuriro rya AFC wamaze kuzenguruka umujyi wa Goma, ukaba kandi wafashe na centre ya Sake uri mu birometero bike n’uriya mujyi wa Goma.

Uyu muyobozi mukuru muri AFC yavuze ko abarwanyi babo badahanganye n’ingabo za RDC ngo kuko ari Abanye-kongo benewabo, hubwo ko bahanganye n’ingabo z’u Burundi n’umutwe wa FDLR, bo bakigaragara ko bafite imbaraga.

Yagize ati: “Ntabwo turi kurwanya abasirikare ba Congo. Ni Abanye-kongo nkatwe. Abanzi bacu, bafite imbaraga, ni Ingabo z’u Burundi na FDLR.”

Yasobanuye ko nubwo ingabo ziri mu butumwa by’amahoro bw’umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) n’iz’u muryango wa Afrika y’Amajy’epfo, SADC ziri kubarwanya, na zo atari umwanzi wabo.

Umuganga ukorera muri Bukavu yagaragaje ko mu gihe cyavuba, M23 ishobora gufata uyu mujyi uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, kuko ubutegetsi bw’iki gihugu budashyize umutima kuri iyi ntambara, nubwo bubeshya abaturage ko bakwiye kubwizera.

Ati: “Leta iri kugerageza guhumuriza abaturage ariko ntabwo bakiyizera . Abaturage bakomeje kunenga Félix Tshisekedi. Bagereranya perezida wacu ujya kureba umukino w’umupira w’amaguru mu gihe umujyi wa Masisi wafashwe na Zelensky wo muri Ukraine utita kubibera mu gihugu cye.”

Nangaa yasobanuye ko Koko ingabo zabo zifite umugambi wo gufata Congo yose, bagakuraho ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi bukomeje gusenya ibikorwa remezo bigize iki gihugu cyabo.

Yavuze ko ari Abanyekongo bashoye intambara kuri leta y’iki gihugu kubera ko itubahiriza inshingano ifite ku Banye-Kongo, igakora ibidakwiye.

Intambara hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, yafashe indi ntera mu gihe Tshisekedi akicyinangiye ku ganira n’uyu mutwe wa M23 uwo yita umutwe w’iterabwoba.

Hagataho, umutekano mu mujyi wa Goma na Bukavu urakemangwa, ni mu gihe abasirikare barinze iyo mijyi bamaze gucika intege, aho binakekwa ko bamwe batangiye guhunga berekeza mu bihugu by’ibituranyi, nku Rwanda, Uganda n’ahandi.

Tags: AFCGomaM23

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?