Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibindi bihugu bi komeye byasabye abaturage babyo guhunga umujyi wa Goma.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
January 24, 2025
in Regional Politics
0
Ibindi bihugu bi komeye byasabye abaturage babyo guhunga umujyi wa Goma.
92
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibindi bihugu bi komeye byasabye abaturage babyo guhunga umujyi wa Goma.

You might also like

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

U Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasabye abaturage babyo guhunga bakava mu mujyi wa Goma, kugira ngo birinde ingaruka z’imirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.

Ni kuri uyu wa gatanu tariki ya 24/01/2025 ibi bihugu bikomeye byasabye abaturage babyo guhunga mu mujyi wa Goma.

Ni nyuma y’aho M23 yari yasohoye itangazo ivuga ko iri mu nzira yerekeza i Goma kujya kuhafata ngo kuko abahaturiye babyifuza.

Uyu munsi naho imirwano ikaze ihanganishije impande zombi, yabereye mu duce twa Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo n’imbere ya Mubambiro muri teritwari ya Masisi. Ibi akaba ari bice biherereye mu nkengero z’u mujyi wa Goma.

Kugeza ubu M23 iracyegenzura Sake na Mubambiro nyuma y’aho ifashe utwo duce ku munsi w’ejo hashize.

Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, binyuze muri ambasaderi wayo i Kinshasa, kuri uyu wa gatanu yasabye Abanyamerika bari i Goma kujya ahantu hatekanye baka muri uwo mujyi.

Amerika kandi yasabye abaturage bayo kuba maso bakicungira umutekano, ikindi yabasabye kujya bitwaza ibyangombwa nkenerwa.

Iti: “Kubera umutekano udahagije muri Kivu y’Amajyaruguru, Guverinoma ya leta Zunze Ubumwe z’Amerika nta gahunda ifite yo guha ubufasha abaturage ba Amerika, bijyanye no kuba kujya muri Kivu y’Amajyaruguru bibujijwe ku bakozi ba Guverinoma ya Amerika.”

Ikindi gihugu cyasabye abaturage bacyo guhunga umujyi wa Goma ni u Bufaransa.

Ibi bihugu bije byiyongera ku Bwongereza bwatanze ubutumwa nk’ubwo ahar’ejo tariki ya 23/01/2025.

Tags: AmerikaFranceGomaM23
Share37Tweet23Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe. Mu buryo budasanzwe umudipolomate wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Mutebwa Mulumba Jean Dieu, usanzwe ari umujyanama wa kabiri muri ambasade...

Read moreDetails

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 20, 2025
0
Icyo minisitiri Nduhungirehe yavuze ku biganiro biri kubera i Doha bihuza RDC na AFC/M23.

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Leta y'u Rwanda yatangaje ko yishimiye isinywa ry'inyandiko y'amahame y'ibanze ngenderwaho aganisha...

Read moreDetails
Next Post
Kinshasa mu burakari bwinshi yavuze icyo igiye gukora nyuma y’aho yemeje urupfu rwa guverineri w’intara ya Kivu Yaruguru.

Kinshasa mu burakari bwinshi yavuze icyo igiye gukora nyuma y'aho yemeje urupfu rwa guverineri w'intara ya Kivu Yaruguru.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?