Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Lt Gen.Masunzu agiye kugerageza guhangana na M23 bwa nyuma.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
January 25, 2025
in Regional Politics
0
Imirwano ikomeye yaramukiye mu duce two muri Kalehe.
138
SHARES
3.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Lt Gen.Masunzu agiye kugerageza guhangana na M23 bwa nyuma.

You might also like

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Lieutenant General Pacifique Masunzu, ukuriye zone ya gatatu y’ingabo za Leta ya Kinshasa, yohereje ingabo nyinshi muri teritware ya Kalehe kugira ngo zihangane n’umutwe wa M23 umaze kugira uduce twinshi wigaruriye two muri iyi teritwari iherereye mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Amasoko yacu yemeza ko ahar’ejo tariki ya 24/01/2025, ingabo zo ku ruhande rwa Leta, zigwiriyemo iz’u Burundi, FARDC na FDLR na Wazalendo berekeje inzira ya Minova baturutse i Kavumu muri teritware ya Kabare muri Kivu y’Amajy’epfo.

Aya makuru akavuga ko ibyo kohereza ingabo nyinshi inzira ya Minova ni umwanzuro wafashwe na Lt Gen Pacifique Masunzu uheruka kugera i Bukavu aho yageze aturutse i Goma.

Ibi, Masunzu ngwa bikoze mu rwego rwo kugira ngo agerageze amahirwe ye yanyuma yo guhangana n’abarwanyi bo mu mutwe wa M23 begereje gufata umujyi wa Goma ndetse bakaba bashaka no gufata n’uwa Bukavu, nk’uko ubuyobozi bw’uyu mutwe bwagiye bubitangaza.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru turimo ni bwo umutwe wa M23 wigaruriye umujyi wa Minova ufatwa nk’umurwa mukuru wa teritwari ya Kalehe.

Ndetse aba barwanyi nyuma yo gufata Minova bafashe n’utundi duce turimo na Nyabibwe iherereye mu ntera y’ibirometero 64 uvuye mu mujyi wa Bukavu.

Mbere y’uko Masunzu agera i Bukavu avuye i Kisangani, yabanje kuja i Bujumbura mu Burundi, amakuru akavuga ko yari muri iki gihugu gusaba ko u Burundi bwongera ingabo zabwo mu Burasirazuba bwa RDC.

Ahagana ku wa kabiri w’iki Cyumweru ni bwo Masunzu yavuye i Bujumbura, ahita aja i Bukavu aho yaraye ijoro rimwe yerekeza i Goma. Nyuma yuko bivuzwe ko guverineri w’intara ya Kivu Yaruguru yaguye ku rugamba, Masunzu yavuye i Goma nanone yongera gusubira i Bukavu.

Hari abavuga ko yahunze i Goma kubera ko M23 yegereje gufata uwo mujyi, bityo akaba agiye kugerageza amahirwe ye yanyuma i Bukavu muri Kivu y’Amajy’epfo.

Lt Gen Pacifique Masunzu agiye kwitega umutwe wa M23 mu gihe umujyi wa Goma wamaze kuja mu icuraburindi, kuko abawutuye babuze amazi, umuriro na internet.

Iki kibazo cyavuzwe cyane ku mu goroba w’ahar’ejo tariki ya 24/01/2025, gusa bivugwa ko cyatangiye mu masaha y’igitondo, ubwo abaturage babyutse bakabona telephone ntizibona internet, ndetse n’igice kinini cy’uyu mujyi kiri mu mwijima w’icuraburindi kuko nta mashanyarazi n’amazi.

Ubwoba ni bwose mu baturage baba muri uwo mujyi, ku buryo buri wese yibaza uko biza kugenda bikamushobera cyane ko imirwano ihuza ihuriro ry’Ingabo za RDC na M23 iri kubera mu birometero bike uvuye mu mujyi wa Goma.

Ibyo bibaye kandi mu gihe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25/01/2025, imirwano y’impande zihanganye iri kubera i Mugunga aha ni mu bice by’umujyi wa Goma.

Ndetse ubuhamya dufite bugira buti: “Imirwano ikaze muri iki gitondo, iri kubera i Mugunga. Kandi ihuriro ry’Ingabo za RDC riri kwiruka amasigamana rihunga.”

Ubu buhamya bukomeza bugira buti: “FARDC n’abambari bayo, babuze amahitamo bari guhunga gusa.”

Tags: KaleheM23MasunzuMinova
Share55Tweet35Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe. Mu buryo budasanzwe umudipolomate wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Mutebwa Mulumba Jean Dieu, usanzwe ari umujyanama wa kabiri muri ambasade...

Read moreDetails
Next Post
Ibyo wa menya byingenzi ku mijyi m23 yigaruriye muri Kivu y’Epfo.

Abasirikare ba MONUSCO bakomerekeye mu mirwano, M23 kandi yafashe utundi duce turi mu mwinjiro wa Goma.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?