FARDC yahawe amasaha ntarengwa yo kuba yavuye muri Goma.
Umutwe urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo wa m23, wasabye ingabo zirwana ku ruhande rw’iki gihugu gushyira imbunda hasi bitarenze amasha 48 ari imbere.
Bikubiye mu butumwa buri mu itangazo ubuyobozi bw’uyu mutwe wa m23 bwashyize hanze kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25/01/2025.
Iri tangazo ry’uyu mutwe riha ibwiriza ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo(FARDC), kuba zavuye muri uyu mujyi wa Goma utuwe n’abantu barenga miliyoni 2 bitarenze amasaha 48.
Ni itangazo rigira riti: “AFC/M23 irasaba ingabo za FARDC ziri i Goma no mu nkengero zaho gushyira imbunda hasi bitarenze amasha 48. Umujyi wa Goma ntukwiye gukoreshwa nk’ikibuga cy’imirwano, bityo umuryango wacu ntabwo uzihanganira na rimwe umutwe uwo ari wo wose ushyira abaturage b’abasivile mu makimbirane.”
Uyu mutwe wakomeje uvuga ko FARDC izi neza imibabaro abaturage bafite, kandi ko izi ko M23 irwana ifite gushyira iherezo ku bwicanyi, itoteza, imvugo z’urwango, imiyoborere mibi, ihonyora rikabije ry’uburengenzira bwa muntu n’umutekano muke byugarije Goma ndetse n’igihugu cyose.
Ati: “Turasaba FARDC gufata inshingano n’ubutwari byo gushyira hasi imbunda, ndetse ikitandukanya n’abacanshuro, ingabo z’u Burundi na FDLR, kugira ngo amahoro n’umutekano bigaruke.”
Uyu mutwe wasabye nanone kandi inzego zose, amashami ndetse n’imiryango ifite mu inshingano guha abaturage amashyanyarazi n’amazi kugira ngo abaturage bongere kubona serivisi z’ibanze.
Uyu mutwe kandi wasabye abafatanyabikorwa bawo bafite ubunararibonye mu by’amazi n’amashanyarazi kuwuha ubufasha bwo gukemura kiriya kibazo gikomeje gukomerera abaturage, kubera imiyoborere mibi y’ubutegetsi bwa Kinshasa.