Kagame yagiranye ikiganiro na mugenzi we wa Afrika y’Epfo ku ntambara ibera muri RDC.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ikiganiro na perezida wa Afrika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, aho baganiriye ku byerekeye intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni amakuru yashyizwe hanze n’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Afrika y’Epfo, bivuga ko aba bakuru b’ibihugu baganiriye ku ntambara ikomeje guteza imfu ku basirikare bo mu muryango wa Afrika y’Amajy’epfo, SADC.
Ibi biro byagize biti: “Abakuru b’ibihugu byombi bemeranyije ko imirwano ikwiye guhagarikwa vuba na bwangu kandi ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zirebwa n’aya makimbirane bigasubukurwa.”
U Rwanda narwo binyuze muri minisitiri warwo w’ubabanye n’amahanga, yatangaje ko perezida Paul Kagame yaganiriye na perezida wa Afrika y’Epfo, kandi ko ibiganiro byabo byatanze umusaruro ndetse kandi ko byabayemo n’ubwumvikane.
Kimwecyo, perezida Ramaphosa, ubwo yari aheruka i Kigali mu Rwanda naho yumvikanye na perezida Paul Kagame ko intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC ikwiye guhagarikwa binyuze mu biganiro by’amahoro.
Ariko ntibyagezweho, kuko ingabo za Afrika y’Epfo ziri mu butumwa bw’umuryango wa SADC zakomeje kuba muri RDC, kandi zikaba zigikorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR irimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda.
Icyo gihe uyu mu perezida amaze gusubira muri Afrika y’Epfo yagize ati: “Ibikorwa biri kuba bishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bikozwe n’umutwe wa FDLR. Hari imitwe myinshi ikorera muri iki gice. Twemeranyije ko igisubizo cy’amahoro cya politiki ari bwo buryo bwiza ku bikorwa bya gisirikare ibyo ari byo byose. Mvuye mu Rwanda mfite imyumvire ivuguruye na gahunda y’uko tugomba gushaka igisubizo cya politiki.”
Afrika y’Epfo yemeje ko kuva tariki ya 23/01 kugeza tariki ya 24/01/2025, abasirikare bayo benshi bapfiriye muri iyi mirwano. Muri aba bapfuye barimo barindwi bari mu butumwa bwa SADC na babiri bari mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye.
Igihugu cya Malawi na cyo gifite abasirikare mu butumwa bwa SADC cyemeje ko mu minsi ibiri, abasirikare bacyo batatu bapfiriye muri iyi ntambara bahanganyemo n’abarwanyi ba M23 mu mujyi wa Sake no mu nkengero z’umujyi wa Goma.
Bivugwa ko mbere y’uko M23 ifata umujyi wa Goma, abasirikare bari mu butumwa bwa SADC bamanitse amaboko, kimwe n’abari mu butumwa bwa LONI, aho bategereje gucyurwa mu bihugu byabo.