Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Uko byifashe i Goma nyuma y’aho M23 ihafashe.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
January 28, 2025
in Regional Politics
0
Menya icyo u Burundi buri kuvuga ku mujyi wa Goma wa fashwe na m23.
94
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uko byifashe i Goma nyuma y’aho M23 ihafashe.

You might also like

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Amakuru ava mu mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko kuva mu ijoro ryaraye rikeye kugeza ubu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri hatakirimo humvikana amasasu menshi nko ku wa mbere, nyuma yaho habaye urugamba rukomeye hagati y’ihuriro ry’ingabo za Congo, rugasiga uyu mujyi wose wigaruriwe n’umutwe wa M23.

Kugeza ubu biracyagoranye kumenya ama quartier yihishemo abarwana ku ruhande rwa Leta (FARDC, FDLR na Wazalendo), mu gihe umutwe wa M23 wamaze kubohoza uyu mujyi wa Goma, nk’uko wabitangaje ahar’ejo tariki ya 27/01/2025.

Itangazo igisirikare cya Uruguay gifite Ingabo ziri mu butumwa bwa MONUSCO, cyashyize hanze rivuga ko nyuma y’umuhate wa Monusco, impande zombi zihanganye zumvikanye agahenge zivugana ko ako gahenge gatangira kubahirizwa saa moya zijoro ryaraye rikeye.

Gusa ntacyo umutwe wa M23 uratangaza kubyerekeye aka gahenge.

Umuturage ukorera muri uyu mujyi wa Goma yabwiye Minembwe.com ko kuva mu ijoro hatuje, nubwo hakiri amasasu make bakicyumva hirya no hino.

Yongeye kandi ati: “Ariko ibintu biracyagoranye, kuko umuriro, amazi n’ibindi nk’ubucuruzi ntabyo.”

Gusa andi makuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, mu gice cya Goma cyegereye u Rwanda werekeza i Rubavu, humvikanye ibiturika byinshi birimo n’ibibunda binini.

Ndetse kandi n’uruhande rwa Leta ya Kinshasa ruri kuvuga ko rwisubije ibice byinshi bya Goma byari byafashwe na M23 ariko ibi si ukuri nk’uko abaturiye uwo mujyi babihamya.

Umwe yagize ati: “Goma yose yafashwe. M23 niyo iyigenzura. Ibindi mwumva ni bihuha.”

Ibinyamakuru byo muri ibi bice nabyo biri kuvuga ko imirwano yo ku wa mbere i Goma yahitanye abasivile 17 n’aho abasaga 120 barakomereka.

Ku rundi ruhande, Leta ya Kinshasa yasabye ko akanama ka Loni gashyinzwe amahoro ku isi ka kongera guterana. Kandi ko aka kanama kahita gafatira u Rwanda ibihano bikakaye, urwo ishinja gutera inkunga umutwe wa M23.

U Rwanda ruhakana gutera inkunga umutwe wa M23, hubwo rugashinja Leta ya Kinshasa gukorana byahafi n’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ikindi kandi mu ijoro ryaraye rikeye, Perezida Félix Tshilombo yakoranyije inama y’abakuriye inzego nkuru zigihugu ngo bige ku buryo ibintu byifashe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokorasi ya Congo, nk’uko byatangajwe na Vital Kamerhe ukuriye inteko ishinga mategeko.

Kamerhe yavuze ko muri iyo nama bize uko i Goma hasubira ubutegetsi bwe mewe na Leta.

Yagize ati: “Nta byinshi ntangaza, kuko Perezida wa Repubulika, Félix Tshilombo araza kugeza ijambo ku Gihugu.”

Gusa igihe perezida Félix Tshisekedi ageza ijambo ku Gihugu ku ngingo zafashwe na Leta ayoboye, ntikizwi.

Andi makuru ava i Goma ahamya ko Ingabo Leta ya Kinshasa yiyambaje kugira ngo ziyifashe kurwanya M23, zamaze gucika intege zikaba zamaze no gukuramo akabo karenge. Zimwe muri zo zahungiye ku kibuga cy’indege izindi zishyikirije abarwanyi ba M23. Ahanini izo ngabo zigwiriyemo iz’u Burundi, iza Afrika y’Epfo, Malawi na Tanzania.

Tags: FardcGomaM23Tshisekedi
Share38Tweet24Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Kwa Tshisekedi barakajwe n'itsinda ry'abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23. Repubulika ya demokarasi ya Congo yagaragaje ko yababajwe n'urwego rwa karere ka Afrika y'ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura...

Read moreDetails

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails
Next Post
Lt Col.Willy Ngoma yatanze umucyo kugenzura umujyi wa Goma.

Lt Col.Willy Ngoma yatanze umucyo kugenzura umujyi wa Goma.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?