Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ngarura yumvikanye anenga ingabo za FARDC.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
January 28, 2025
in Regional Politics
1
Icyo abasirikare ba RDC bahungiye mu Rwanda bari kuvuga.
104
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ngarura yumvikanye anenga ingabo za FARDC.

You might also like

Kigali yafashe umwanzuro ukakaye nyuma y’uko RDC iyitambitse imbere.

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Ngarura Patrick uzwi mu Banyamulenge bashigikira ibikorwa bya Guverinoma ya Kinshasa byo kwica benewabo Abanyamulenge, yongeye kumvikana anenga ingabo z’iyi leta nyuma y’uko zihunze mu mujyi wa Goma uza kwigarurirwa n’umutwe wa M23.

Hari mu butumwa bwa majwi Ngarura Patrick yatanze, ubwo hagaragaraga amashusho y’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, zirimo guhunga ziva muri Goma.

Amwe muri ayo mashusho yagaragaje aba basirikare bambutse umupaka, ari nabwo binjiye mu Rwanda, ndetse baza kwakirwa n’ingabo za RDF.

Andi nanone yabagaragaje barambika intwaro zabo hasi, ubundi bakishyira mu maboko y’umutwe wa M23.

Uyu mutwe wa M23 wanashyize itangazo hanze mu rukerera rwo ku wa mbere, risaba abaturiye uyu mujyi wa Goma gutekana, kandi ko uyu mujyi wamaze kuja mu maboko y’uyu mutwe. Iri tangazo kandi ryaburiraga abarwana ku ruhande rwa leta kurambika intwaro, ubundi amahoro akagaruka muri uyu mujyi utuwe n’abantu barenga miliyoni 2, ukaba uherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Muri ubwo butumwa bwa Ngarura Patrick yagize ati: “Twe twaratewe ariko nti twigeze tu masha, kandi abaduteye bo baramashije. Yewe baranabyituguye bihagije.” Aha yavugaga ko FARDC ititeguye uru rugamba ariko ko M23 yaruteguye inabishoramo imbaraga zose.

Yavuze ko ari yo mpamvu uja kumva ukumva hasohotse amakuru nk’aya ngaya ngo abasirikare ba FARDC bahungiye mu Rwanda ni imbunda zitarashe, ati: “None bari batunze izi ki? Binjiye igisirikare kubera iki? Ubundi umusirikare azarwana agapfira igihugu.”

Yakomeje agira ati: “Ibi bintu mwari mwabibonahe muri iyi si ya Rurema. Ni hehe mwari mwabona abantu bafata imbunda bagata igihugu batarwanye bagahungira ku mwanzi!”

Ngarura yanavuze kandi ko bitangaje kubona umusirikare wa FARDC ahungira mu Rwanda, kandi ko byari kuba byiza kwinjiza abantu mu gisirikare habanje kugenzurwa abakwiriye, ngo kuko ibyo aba bakoze byasuzuguje igihugu n’ubutegetsi bwacyo.

Yaboneyeho no kwibutsa ko bagiye inama Leta zikwiye, ariko ko bigaragara ko zitakurikijwe.

Uyu Ngarura watanze ubu butumwa azwi cyane ku mbuga za Whatsapp zihuriweho Abapfulero n’Abanyindu, ndetse n’Abanyamulenge. Nta bikorwa bizwi yaba yarakoze cyangwa akora, usibye kuba yaramenyekanye mu butumwa bwa majwi, buzwi nka audio. Ndetse akenshi yandika buke kuko ahanini atanga ubwo butumwa bwa majwi agakomeza Wazalendo n’abandi Banyamulenge barwanya kwirwanaho.

Usibye nibyo aheruka gushyirwa kuri Liste yabo bise “Abanyakagara iri mugukomeza gucyishwa ku mbuga.” Aba akaba ari gurupe y’Abanyamulenge bagambanira abandi Banyamulenge bashigikira ibikorwa byo kwirwanaho mu gihe ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ryabagabyeho ibitero.

Gusa abakoze iyo lisite ntibagaragaje amazina yabo, usibye ko biyise abakunzi ba Twirwaneho.

Tags: GomaNgarura
Share42Tweet26Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Kigali yafashe umwanzuro ukakaye nyuma y’uko RDC iyitambitse imbere.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
Kigali yafashe umwanzuro ukakaye nyuma y’uko RDC iyitambitse imbere.

Kigali yafashe umwanzuro ukakaye nyuma y'uko RDC iyitambitse imbere. Igihugu cy'u Rwanda cyikuye mu muryango wa CEEAC nyuma y'aho Repubulika ya demokarasi ya Congo ikibangamiye. Uyu mwanzuro u...

Read moreDetails

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Kwa Tshisekedi barakajwe n'itsinda ry'abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23. Repubulika ya demokarasi ya Congo yagaragaje ko yababajwe n'urwego rwa karere ka Afrika y'ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura...

Read moreDetails

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails
Next Post
Ifatwa ry’umujyi wa Goma ryatumye i Kinshasa ibintu birushaho gukara.

Ifatwa ry'umujyi wa Goma ryatumye i Kinshasa ibintu birushaho gukara.

Comments 1

  1. Pacifique says:
    4 months ago

    Karazinenga se Naze azifashe ubwo arumugabo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?