• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ngarura yumvikanye anenga ingabo za FARDC.

minebwenews by minebwenews
January 28, 2025
in Regional Politics
1
Icyo abasirikare ba RDC bahungiye mu Rwanda bari kuvuga.
104
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ngarura yumvikanye anenga ingabo za FARDC.

Ngarura Patrick uzwi mu Banyamulenge bashigikira ibikorwa bya Guverinoma ya Kinshasa byo kwica benewabo Abanyamulenge, yongeye kumvikana anenga ingabo z’iyi leta nyuma y’uko zihunze mu mujyi wa Goma uza kwigarurirwa n’umutwe wa M23.

READ ALSO

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

Hari mu butumwa bwa majwi Ngarura Patrick yatanze, ubwo hagaragaraga amashusho y’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, zirimo guhunga ziva muri Goma.

Amwe muri ayo mashusho yagaragaje aba basirikare bambutse umupaka, ari nabwo binjiye mu Rwanda, ndetse baza kwakirwa n’ingabo za RDF.

Andi nanone yabagaragaje barambika intwaro zabo hasi, ubundi bakishyira mu maboko y’umutwe wa M23.

Uyu mutwe wa M23 wanashyize itangazo hanze mu rukerera rwo ku wa mbere, risaba abaturiye uyu mujyi wa Goma gutekana, kandi ko uyu mujyi wamaze kuja mu maboko y’uyu mutwe. Iri tangazo kandi ryaburiraga abarwana ku ruhande rwa leta kurambika intwaro, ubundi amahoro akagaruka muri uyu mujyi utuwe n’abantu barenga miliyoni 2, ukaba uherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Muri ubwo butumwa bwa Ngarura Patrick yagize ati: “Twe twaratewe ariko nti twigeze tu masha, kandi abaduteye bo baramashije. Yewe baranabyituguye bihagije.” Aha yavugaga ko FARDC ititeguye uru rugamba ariko ko M23 yaruteguye inabishoramo imbaraga zose.

Yavuze ko ari yo mpamvu uja kumva ukumva hasohotse amakuru nk’aya ngaya ngo abasirikare ba FARDC bahungiye mu Rwanda ni imbunda zitarashe, ati: “None bari batunze izi ki? Binjiye igisirikare kubera iki? Ubundi umusirikare azarwana agapfira igihugu.”

Yakomeje agira ati: “Ibi bintu mwari mwabibonahe muri iyi si ya Rurema. Ni hehe mwari mwabona abantu bafata imbunda bagata igihugu batarwanye bagahungira ku mwanzi!”

Ngarura yanavuze kandi ko bitangaje kubona umusirikare wa FARDC ahungira mu Rwanda, kandi ko byari kuba byiza kwinjiza abantu mu gisirikare habanje kugenzurwa abakwiriye, ngo kuko ibyo aba bakoze byasuzuguje igihugu n’ubutegetsi bwacyo.

Yaboneyeho no kwibutsa ko bagiye inama Leta zikwiye, ariko ko bigaragara ko zitakurikijwe.

Uyu Ngarura watanze ubu butumwa azwi cyane ku mbuga za Whatsapp zihuriweho Abapfulero n’Abanyindu, ndetse n’Abanyamulenge. Nta bikorwa bizwi yaba yarakoze cyangwa akora, usibye kuba yaramenyekanye mu butumwa bwa majwi, buzwi nka audio. Ndetse akenshi yandika buke kuko ahanini atanga ubwo butumwa bwa majwi agakomeza Wazalendo n’abandi Banyamulenge barwanya kwirwanaho.

Usibye nibyo aheruka gushyirwa kuri Liste yabo bise “Abanyakagara iri mugukomeza gucyishwa ku mbuga.” Aba akaba ari gurupe y’Abanyamulenge bagambanira abandi Banyamulenge bashigikira ibikorwa byo kwirwanaho mu gihe ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ryabagabyeho ibitero.

Gusa abakoze iyo lisite ntibagaragaje amazina yabo, usibye ko biyise abakunzi ba Twirwaneho.

Tags: GomaNgarura

Related Posts

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka
Regional Politics

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

September 25, 2026
Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe
Regional Politics

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

September 25, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC

September 25, 2026
RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Next Post
Ifatwa ry’umujyi wa Goma ryatumye i Kinshasa ibintu birushaho gukara.

Ifatwa ry'umujyi wa Goma ryatumye i Kinshasa ibintu birushaho gukara.

Comments 1

  1. Pacifique says:
    2 years ago

    Karazinenga se Naze azifashe ubwo arumugabo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?