• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Samia yakoranije inama yihuta ya SADC ku ntambara ibera muri RDC.

minebwenews by minebwenews
January 29, 2025
in Regional Politics
0
Perezida Samia yakoranije inama yihuta ya SADC ku ntambara ibera muri RDC.
112
SHARES
2.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Samia yakoranije inama yihuta ya SADC ku ntambara ibera muri RDC.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu yahamagaje inama yihuta y’urwego rwa SADC rushinzwe politiki, n’umutekano, ikaba yarabereye i Dar es Salaam.

READ ALSO

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

Iy’inama yabaye ahar’eje tariki ya 28/01/2025. Ikaba yaritabiriwe n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango wa SADC.

Iri tangazo ry’umukuru w’iki gihugu cya Tanzania wayihamagaje, ntirigaragaza ibyigiwe muri iyi nama, ariko kuva mbere byavugwaga ko yiga ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Iyi nama yitabiriwe na perezida Hakainde Hichilema wa Zambia, perezida Lazarus Chakwera wa Malawi, mu gihe perezida Félix Tshisekedi wa RDC na Chril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo, bayitabiriye bakoresheje ubuhanga bwa none.

Iryo tangazo ryasohowe rivuga kuri iyi nama y’uru rwego rwa SADC ryavugishije benshi ku mbugankoranyambaga, aho bamwe basaba ko iri shirahamwe ryakora vuba nabwangu bagahagarika iyi ntambara ihanganishije umutwe wa M23 n’ingabo za RDC.

Umuryango wa SADC wohereje ingabo muri RDC nyuma yokubona umutwe wa M23 uri gutsinda cyane FARDC.

Ingabo ziri mu butumwa buzwi nka SAMIDRC zirimo iza Tanzania, Afrika y’Epfo na Malawi zigiye kumara umwaka mu Burasirazuba bwa RDC kuko zihari kuva mu kwezi kwa Cumi nabiri umwaka w’ 2023.

Mu byazizanye harimo kurwanya umutwe wa M23, bikaba bizwi ko zifatanya n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo, FDLR, n’ingabo z’u Burundi ndetse n’iza Congo.

Ariko ibyo ntibyabujije umutwe wa M23 gufata ibice bitandukanye muri za teritware ya Masisi, Rutshuru, Nyiragongo, Walikale ndetse n’i Kalehe muri Kivu y’Amajy’epfo.

Ndetse hakaba hari n’amashusho aheruka gusakazwa ku mbugankoranyambaga agaragaza abasirikare ba Afrika y’Epfo, bazamura ibendera ryera basaba uyu mutwe wa M23 ko wabaha agahenge mu mirwano bahanganyemo.

Ibyarafashwe nko gutsindwa kw’uyu muryango wa SADC ndetse byatumye igihugu cya Afrika y’Epfo gisohora itangazo byihuse, gisobanura kuri icyo gikorwa cyari cyafashwe nko kuneshwa gukomeye.

Hagataho, ingabo z’uyu muryango zimaze gupfira mu ntambara zirimo muri Kivu Yaruguru, zibarirwa mu mirongo.

Tags: RdcSADCSamia SuluhuTanzania

Related Posts

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka
Regional Politics

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

September 25, 2026
Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe
Regional Politics

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

September 25, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC

September 25, 2026
RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Next Post
Gen.Muhoozi yatanze ubutumwa nyuma y’aho M23 yigaruriye umujyi wa Goma.

Gen.Muhoozi yatanze ubutumwa nyuma y'aho M23 yigaruriye umujyi wa Goma.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?