• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 28, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Nangaa yatangaje ari i Goma avuga icyo bagiye gukora vuba byihuse.

minebwenews by minebwenews
January 30, 2025
in Regional Politics
2
Nangaa yatangaje ari i Goma avuga icyo bagiye gukora vuba byihuse.
130
SHARES
3.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Nangaa yatangaje ari i Goma avuga icyo bagiye gukora vuba byihuse.

Ihuriro ry’imitwe ya politike n’igisirikare, rya AFC/M23 riheruka kwirukana ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa mu mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, umuyobozi waryo yatangaje ko bafashe uyu mujyi wa Goma kandi ko bazawugumamo, ndetse ko bagiye gukomeza bakajya gufata n’i Kinshasa.

Hari mukiganiro umuyobozi w’iri huriro rya AFC/M23, Corneille Nangaa yagiranye n’abanyamakuru muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 30/01/2025, i Goma.

Uyu muyobozi yagize ati: “Twebwe baradukura aha tujyehe ko aha ari iwacu? Turi hano kandi tuzahaguma, ndetse tuzanakomeza tugana i Kinshasa kugeza igihe ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi buzakemura ibibazo byacu.”

Umuyobozi w’iri huriro rya AFC, yabajijwe ko koko bazakomeza kuba hano i Goma bakirengangiza igitutu cya mahanga nka Amerika kibasaba kuva muri uyu mujyi wa Goma.

Maze agira ati: “New York ni New York, Goma na yo ni Goma. Twebwe dufite ibibazo by’abaturage badafite amazi, badafite umuriro, ndetse n’ibibazo by’ubwicanyi byakomeje kubera aha, ni byo duhanganye.”

Nangaa yavuze ko ubu bagiye kwinjira muri gahunda yo gusukura umujyi wa Goma. Avuga kandi ko bagiye gusubiza ibikorwa remezo by’amazi n’amashanyarazi byari byarakuweho na Leta, ndetse ashinja iyi Leta y’i Kinshasa kwica guverineri Maj Gen Peter Cirumwami Nkuba.

Sibyo gusa kuko yavuze ko n’ibikorwa by’iterambere bigiye guhita bikomeza muri Goma.

Nangaa kandi yavuze ko birukanye abicanyi, ati: “Twirukanye abicanyi, abagizi banabi. Ubu tugiye kubana neza n’abaturanyi.” Aha yavugaga u Rwanda ruvuga ko FDLR ibangamiye umutekano w’igihugu cyabo.

Yavuze ko umutekano ugiye kurindwa muburyo bunoze, anasaba Abanye-kongo bahungiye hirya no hino mu bihugu ko bahita batangira guhunguka bagataha kuko igihugu cyabo kigendwa.

Tags: GomaImpunziNangaaUmutekano

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?