Ibyingenzi ku mujyi wa Goma wasukuwe na M23.
Umutwe wa M23 uheruka kubohoza umujyi wa Goma wakoze umuganda wo gusukura uyu mujyi, nyuma y’uko uwirukanyemo ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ubwo M23 yafataga uyu mujyi wa Goma yasanze unyanyagiyemo imyanda inarimo iyagisirikare yatawemo n’ingabo za FARDC, ingabo z’u Burundi na Wazalendo aho ndetse aba basirikare hari ubwo bihinduraga abaturage basanzwe.
Muri iyi myanda irimo amasasu n’imbunda n’ibicagagure by’imyenda yaba basirikare ba FARDC n’abu-Burindi bikwirakwije mu ma Quartier no mu mifurege, bikaba byara hakuwe biratwikwa ibindi bitabwa ahabigenewe.
Uyu muganda ukaba warabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, aho bivugwa ko wageze mu bice byose bigize uyu mujyi wa Goma.
Iby’uyu muganda kandi uyu mutwe wa M23 wabivuzeho mu itangazo iryo yashyize hanze, rishimira abaturage bagaragaje ubwitange bitabira uyu muganda. Iryo tangazo nanone risaba aba baturage gukomeza ibikorwa byo gusukura bizajya biba buri gihe.
Iri tangazo kandi ryibutsa Leta ya Kinshasa ko bakomeje kurinda abaturage, ndetse kandi ko uyu mutwe ukomeza kugenda ubohoza ibindi bice.
Basabye kandi ingabo za FARDC na Wazalendo batararambika intwaro zabo hasi, kubikora ubundi bagahita bajya kuri stade de l’unite.
Ni itangazo nanone kandi risaba Guverinoma ya perezida Félix Tshisekedi kwemera bakajya mu biganiro kugira ngo bakemure ibibazo by’intambara hagati y’impande zombi.
Ibyo bikaba bibaye mu gihe abakozi b’umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu cya RDC, MONUSCO, batangiye gutaha bakajya mu bihugu byabo.