• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 8, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Afrika y’Epfo impaka zikomeye ku ngabo zayo zoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC.

minebwenews by minebwenews
February 5, 2025
in Regional Politics
0
Afrika y’Epfo impaka zikomeye ku ngabo zayo zoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC.
97
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Afrika y’Epfo impaka zikomeye ku ngabo zayo zoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Komisiyo ishinzwe umutekano mu nteko ishinga amategeko muri Afrika y’Epfo yahase ibibazo minisitiri w’ingabo ku kibazo cy’abasirikare b’iki gihugu boherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Muri iki kiganiro cyabaye ahar’ejo tariki ya 04/02/2025, minisiteri y’ingabo ya Afrika y’Epfo yari igihagarariwemo na minisitiri w’ungirije, ndetse n’umugaba w’ingabo z’iki gihugu, aho ndetse uyu mugaba mukuru w’ingabo yagitanzemo incamake y’uburyo Afrika y’Epfo yahawe misiyo yo kubungabunga amahoro muri RDC, iyihawe na SADC na Afrika Yunze ubumwe.

Bikaba byari bizwi ko iki kiganiro kiri buze kubera mu muhezo, birangira gishyizwe ku mugaragaragaro.

Ubwo bari mu kiganiro, uyu mugaba mukuru w’ingabo yahaswe ibibazo uburyo ingabo ze zageze muri RDC zifatanya n’iza Congo(FARDC) muntambara zihanganyemo n’umutwe wa M23 mu gihe bivugwa ko iz’i ngabo zagiye kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

Ngwigitangaje M23 irabanesha ikaba yarabambuye umujyi wa Sake n’uwa Goma, ndetse kandi ifata n’ikibuga cy’indege cya Goma, ubundi kandi zigapfamo n’abasirikare 14 igakomeretsa abandi benshi.

Uyu mugaba mukuru w’ingabo z’iki gihugu cya Afrika y’Epfo, yavuze ko ubu bari kuvugana n’umuryango w’Abibumbye ndetse na MONUSCO ngo babone uko bagera ku basirikare baguye ku rugamba, ariko banatware abakomeretse bavurwe.

Nyuma yabajijwe uburyo ingabo zabo zagiye kurugamba bitari ngombwa, ndetse ko bagombaga kubireka hakajyaho abandi, kuko Afrika y’Epfo atari yo byose.

Umwe wo muri iyo komisiyo yagize ati: “Tureke ibinyoma, ariko mutubwize ukuri kuko ibi birahangayikishije. Muratubwira ko ingabo zagiye mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro, ariko turumva ko ingabo zagiye kurwana n’umwanzi, mu gihugu kindi? Muzi ko ubu ari ubuzima bw’ababyeyi, abavandimwe, abagabo n’abagore b’abandi bari gupfa?”

Undi nawe yarabajije ati: “Bimeze gute ko twumva ko perezida Cyril Ramaphosa yaba afite inyungu z’ibirombe acungira umutekano muri RDC.”

Hari n’undi wabajije ati: “Ese ko muvuga ngo abasirikare bacu bari muri misiyo ya Afrika Yunze ubumwe, ubundi kujya muri misiyo ya AU ni itegeko? Niba atari itegeko, kuki duhorayo? Kuki nta bandi bajyayo?”

Undi nanone yahamije ibyo bari kuvuga, agira ati: “Ntabwo twohereje abasore bacu mu gucunga umutekano, twabohereje mu ntambara, kandi bari gupfirayo.”

Undi mugenzi we yahise avuga ku kiganiro perezida Kagame w’u Rwanda aheruka kugirana na CNN aho yagaragaje ko iriya ntambara hari abayifitemo inyungu nyinshi, uyu mudepite ahita avuga ko izo nyungu na Afrika y’Epfo izifitemo.

Undi muri abo badepite yahise agira ati: “Turarambiwe gutakaza abasirikare bacu kubera inyungu z’amabuye y’agaciro ya perezida Cyril Ramaphosa n’umuryango we.”

Aba badepite bongeye kwibutsa minisitiri w’ingabo ko mu minsi yashyize yavuze ko ingengo y’imari y’igisikare cya Afrika y’Epfo ari ntoya, ariko bakaba bararenzeho bakajyana abasirikare ku rugamba, kandi badafite ibihagije.

Tags: Afrika y'EpfoFardcM23
Share39Tweet24Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Ibikorwa by’ubucuruzi i Goma biri gukorwa neza, menya ibirambuye.

Ibikorwa by'ubucuruzi i Goma biri gukorwa neza, menya ibirambuye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?