George, yanditse ikindi gitabo, menya ibyimbitse kuri cyo.
George Ruberwa, umusore w’Umunyamulenge umaze ku menyekana mu by’iyoboka Mana, aho arikora akoresheje mu kwandika ibitabo by’ivugabutumwa, yongeye kwandika icyakabiri, nyuma y’ikindi yashyize hanze mu mpera z’u mwaka ushize.
Igitabo cya mbere George yanditse yagisohoye umwaka ushize mu mpera zawo, ahanini gikubiyemo inshamake y’ibitabo 66 bigize Isezerano rya kera n’Irishya bya Bibiriya. Yagiye akora ku ntego yaburi gitabo ndetse kandi akavuga n’amasura akigize.
Uyu musore uvuka mu karere ka Bijombo muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu minsi itatu ishize yanditse ikindi gitabo kigira kabiri.
Ni igitabo yahaye izina: “Bibiriya Isooko y’ibyiringiro.” Ugisomye usanga kirimo ubusobanuro bwimbitse kuri buri gitabo cyo muri Bibiriya. Uherereye mu gitabo cy’Itangiriro ukageza mu Byahishuwe, igitabo kivuga imperuka y’isi.
Ndetse kandi usanga yaragiye atanga ubusobanuro kuri buri verset zigize isura z’ibi bitabo bya Bibiriya.
Ibindi by’ingenzi usanga muri iki gitabo cyanditswe na George Ruberwa ni uko yagiye agaragaza amatariki biriya bitabo byo muri bibiriya byandikiweho. Si byo gusa kuko yavuze no hejuru y’inyigisho z’Ubuntu, n’amateka y’amatorero ndetse kandi kikavuga no kugaruka kwa kabiri kwa Yesu hano ku Isi.
Uyu George Ruberwa wanditse iki gitabo, afite impamyabumenyi zibiri za kaminuza, iyo muri Agronomie n’iyo muri Thèologie.
George, mu gusoza iki gitabo, yavuze ku ngoma y’imyaka igihumbi Yesu azima, maze arangiriza ku ntambara ya Hermegidoni n’iya Gogi na Magogi. Iz’i akaba ari intambara zizaherukira izindi mu Isi.
