Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Umubare w’ingabo zo kuruhande rwa Leta waguye i Goma wamenyekanye, uteye ubwoba.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 5, 2025
in Regional Politics
0
Urujya n’uruza rw’abantu n’imodoka byatangiye kugaragara mu mujyi wa Goma.
124
SHARES
3.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umubare w’ingabo zo kuruhande rwa Leta waguye i Goma wamenyekanye, uteye ubwoba.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Urugamba ruheruka kubera i Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hagati y’umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za Congo, rwaguyemo abarwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa babarirwa mu bihumbi bitatu, barimo bibiri magana atanu ba FARDC na Wazalendo.

Aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko uyu mujyi wa Goma ufashwe n’umutwe wa M23 aho uyu mutwe umaze iminsi 9 uwugenzura.

Kugeza uyu munsi muri uyu mujyi wa Goma haracyagaragaramo intumbi z’abaguye ku rugamba, urwo bivugwa ko rwari rukaze, aho ndetse rwakoreshejwemo imbunda za rutura n’izoroheje.

Bivugwa ko ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa rugizwe na FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo ndetse n’abacancuro b’Abazungu baturutse i Buraya no muri Aziya, rwatakaje abasirikare 3000, mu gihe abo muri FARDC bonyine bagera kuri 2500 baguye muri iyi ntambara yabereye i Goma no mu nkengero zayo.

Ibi kandi, perezida wa M23, Berterand Bisimwa yabivuzeho, aho yavuze ko Guverinoma ya Kinshasa yari kwiye guhagarika gukomeza kwishora mu bikorwa byo guteza impaka ku bapfiriye muri iyi ntambara yabereye i Goma no mu nkengero zayo.

Yagaragaje ko imirambo yari iri mu mihanda ya Goma, yagiye ikusanywa n’abo mu nzego z’ubuzima, ikajyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Goma.

Yavuze kandi ko mbere y’uko iyo mirambo ishingurwa bayirebye basanga imyinshi n’iyo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), ariko ko harimo n’iyo mu ngabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR ndetse n’iya bacancuro.

Uyu muyobozi wo muri m23 yavuze ko uruhande rwa Leta kubera kuba rwaranze kubahiriza ibyo wasabwe n’umutwe wacu, rwiyemeza guhangana kandi rutabishoboye biri mu byatumye rutakaza benshi. Yavuze kandi ko nyuma yo gukusanya iyo mibiri y’abo mu ruhande rwa Leta yashyinguwe mu buryo butekanye.

Ishami ry’umutungo w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi OCH-DR, rivuga ko imirambo igera mu 2000 yashyinguwe, mu gihe OMS na yo ivuga ko indi igera muri 900 ikiri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Goma.

Usibye ko hakirindi mirambo na yo ibarirwa mu magana ikiri ku kibuga cy’indege cya Goma, nk’uko iri shirahamwe rya OCH-DR ryakomeje rivuga.

Iri shirahamwe nanone kandi ryavuze ko gushyingura iyi mibiri y’abo mu ruhande rwa leta bifasha kuba itatera ingaruka mbi ku buzima bw’abantu.

Ku rundi ruhande, uyu mujyi wa Goma wamaze kugarukamo ituze, nyuma y’iyo mirwano yasize uyu mutwe wa M23 ifashe uwo mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu Yaruguru.

Ikindi kandi nuko ibikorwa by’ubucuruzi muri uwo mujyi byongeye gukorwa mu mutekano usesuye, ndetse n’ubucuruzi bwa mbukiranya umupaka bikomeje kugenda neza, nk’uko byakomeje kugaragazwa.

Tags: FardcFDLRGomaImirambo
Share50Tweet31Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
Perezida w’u Rwanda yagaye mugenzi we wa Afrika y’Epfo.

Perezida Kagame yavuze kuri mugenzi we, Tshisekedi wa RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?