• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Umubare w’ingabo zo kuruhande rwa Leta waguye i Goma wamenyekanye, uteye ubwoba.

minebwenews by minebwenews
February 5, 2025
in Regional Politics
0
Urujya n’uruza rw’abantu n’imodoka byatangiye kugaragara mu mujyi wa Goma.
124
SHARES
3.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umubare w’ingabo zo kuruhande rwa Leta waguye i Goma wamenyekanye, uteye ubwoba.

Urugamba ruheruka kubera i Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hagati y’umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za Congo, rwaguyemo abarwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa babarirwa mu bihumbi bitatu, barimo bibiri magana atanu ba FARDC na Wazalendo.

Aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko uyu mujyi wa Goma ufashwe n’umutwe wa M23 aho uyu mutwe umaze iminsi 9 uwugenzura.

Kugeza uyu munsi muri uyu mujyi wa Goma haracyagaragaramo intumbi z’abaguye ku rugamba, urwo bivugwa ko rwari rukaze, aho ndetse rwakoreshejwemo imbunda za rutura n’izoroheje.

Bivugwa ko ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa rugizwe na FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo ndetse n’abacancuro b’Abazungu baturutse i Buraya no muri Aziya, rwatakaje abasirikare 3000, mu gihe abo muri FARDC bonyine bagera kuri 2500 baguye muri iyi ntambara yabereye i Goma no mu nkengero zayo.

Ibi kandi, perezida wa M23, Berterand Bisimwa yabivuzeho, aho yavuze ko Guverinoma ya Kinshasa yari kwiye guhagarika gukomeza kwishora mu bikorwa byo guteza impaka ku bapfiriye muri iyi ntambara yabereye i Goma no mu nkengero zayo.

Yagaragaje ko imirambo yari iri mu mihanda ya Goma, yagiye ikusanywa n’abo mu nzego z’ubuzima, ikajyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Goma.

Yavuze kandi ko mbere y’uko iyo mirambo ishingurwa bayirebye basanga imyinshi n’iyo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), ariko ko harimo n’iyo mu ngabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR ndetse n’iya bacancuro.

Uyu muyobozi wo muri m23 yavuze ko uruhande rwa Leta kubera kuba rwaranze kubahiriza ibyo wasabwe n’umutwe wacu, rwiyemeza guhangana kandi rutabishoboye biri mu byatumye rutakaza benshi. Yavuze kandi ko nyuma yo gukusanya iyo mibiri y’abo mu ruhande rwa Leta yashyinguwe mu buryo butekanye.

Ishami ry’umutungo w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi OCH-DR, rivuga ko imirambo igera mu 2000 yashyinguwe, mu gihe OMS na yo ivuga ko indi igera muri 900 ikiri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Goma.

Usibye ko hakirindi mirambo na yo ibarirwa mu magana ikiri ku kibuga cy’indege cya Goma, nk’uko iri shirahamwe rya OCH-DR ryakomeje rivuga.

Iri shirahamwe nanone kandi ryavuze ko gushyingura iyi mibiri y’abo mu ruhande rwa leta bifasha kuba itatera ingaruka mbi ku buzima bw’abantu.

Ku rundi ruhande, uyu mujyi wa Goma wamaze kugarukamo ituze, nyuma y’iyo mirwano yasize uyu mutwe wa M23 ifashe uwo mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu Yaruguru.

Ikindi kandi nuko ibikorwa by’ubucuruzi muri uwo mujyi byongeye gukorwa mu mutekano usesuye, ndetse n’ubucuruzi bwa mbukiranya umupaka bikomeje kugenda neza, nk’uko byakomeje kugaragazwa.

Tags: FardcFDLRGomaImirambo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?