• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibyimbitse ku buyobozi bw’intara bwashyizweho muri Kivu Yaruguru.

minebwenews by minebwenews
February 6, 2025
in Regional Politics
0
Menya icyo u Burundi buri kuvuga ku mujyi wa Goma wa fashwe na m23.
99
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyimbitse ku buyobozi bw’intara bwashyizweho muri Kivu Yaruguru.

Ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare, rya Alliance Fleveuve Congo, ribarizwamo n’umutwe wa M23,ryashyizeho abayobozi bashya b’i Ntara ya Kivu Yaruguru.

Ni amakuru iri huriro ryatangaje riciye ku muvugizi waryo, mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, aho nawe yabitangaje ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 05/02/2025.

Kanyuka yatangaje ko Bahati Musanga Joseph ariwe wagizwe guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Kandi ko azungirizwa na Manzi Willy Ngarambe, aho yashinzwe ibijanye na politiki, ubuyobozi n’amategeko.

Naho uwitwa Amani Bahati Shaddrack yagizwe visi guverineri w’iyi ntara, akaba yashinzwe imari, ubukungu n’iterambere.

Ni mugihe kandi ibyatangajwe n’uyu muvugizi wa M23 mu bya politiki, byemeza ko iri huriro ryanashyizeho n’umuyobozi w’umujyi wa Goma ndetse n’abayoboye amakomine.

Uwagizwe Meya w’umujyi wa Goma ni Ndaliani Julien, aho y’ungirijwe na Ngabo Desire.

Mugihe Mukadisi Nirere Helene yabaye burugumestre wa komine ya Goma. Naho Bikuru Crispin aba burugumestre wa komine ya Karisimbi. Bikaba bizwi ko uyu mujyi wa Goma ugira Komine ebyiri gusa.

Undi wagizwe burugumestre ni Kulu Musubao wahawe kuyobora komine ya Kirumba iherereye mu majyepfo ya teritware ya Lubero, ahagize iminsi abarwanyi ba M23 barahigaruriye.

Ibyo byakozwe mu gihe Leta ya Kinshasa nayo mu Cyumweru gishize yimitse guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho yashyizeho Maj. Gen. Evariste Somo Kakule, wasimbuye Maj.Gen. Peter Cirumwami Nkuba uheruka kwicirwa mu ntambara, iki gisirikare gihanganyemo n’umutwe wa M23.

Somo Kakule, ibirori byo ku mwimika byabereye mu mujyi wa Beni, hanze y’umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu Yaruguru.

Kimwecyo, i Beni naho hasanzwemo icyicaro cya kabiri cy’iyi Ntara ya Kivu Yaruguru.

Ibya M23 bikaba bitandukanye n’ibyo Leta ya Kinshasa yakoze, kuko yo ibirori byo kwimika guverineri w’iyi ntara ya Kivu Yaruguru, yabikoreye i Goma mu mujyi. Aho iheruka kubohoza ihambuye iri huriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta.

Ibikorwa bya Maj.Gen. Somo Kakule yabitangiriye mu kuvugurura imihanda, aho yasanye umuhanda wa Mbau-Kamango muri Beni aho akorera.

Ndetse mu ijambo yagejeje ku baturage, yababwiye ko mu bimuraje ishinga cyane harimo kuzamura ibikorwaremezo mu bice bikiri mu maboko y’ingabo za Leta ya Kinshasa, muri Kivu Yaruguru.

Uyu mujyi wa Beni ushyinzemo ibiro bya guverineri ku ruhande rwa leta, uherereye mu birometero birenga 340 uvuye mu mujyi wa Goma. Nyuma y’ijambo rye, abenshi mu baturage bahise bavuga ko ntacyo bamwitezeho, ku byo kugarura ibice bigenzurwa na M23.

Kumbuga nkoranyambaga, Abanye-kongo bahise batangira kwandika bagira bati: “Ni gute Jenerali woherejwe kuyobora intara , atangaza ko ibimuraje ishinga birimo ibyo gusana imihanda?”

Banagaragaza ko biteye isoni kuba atangiye imirimo yifotoza afite umwihariko w’abafundi, aho kujya ku mirongo y’urugamba ngo yirukane M23.

Abandi nabo bagaragaje ko ibi bigaragaza imiyoborere idahamye ya perezida Félix Tshisekedi.

Ariko bikaba bizwi ko Kakule yahoze ari komanda kuva mu 2023, aho muri iyo myaka yose yari ayoboye brigade ya 31, isanzwe ifatwa nk’iyambere yibitseho indwanyi zikomeye mu gisirikare cya Congo(FARDC). Bivuze ko nawe ari ndwanyi.

Gusa, uyu Kakule yageze aho asezeranya abaturage be ko bitewe n’uko urugamba ruzagenda azageraho akimurira ibiro bye i Goma, asaba abasirikare ba FARDC na Wazalendo gushikama bakisubiza ibice byose bambuwe na M23.

Tags: GomaGuverineriM23

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?