Inama yakozwe na FARDC y’ikuba gahu, yatumye mu Minembwe haba ubwoba.
Umutekano warushijeho kuzamba mu Minembwe nyuma y’uko ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo(FARDC), zihakoreye inama y’igitaraganya, bikavugwa ko zaba zishaka kugaba ibitero mu Banyamulenge baturiye ibi bice, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ni nama iz’i ngabo zakoreye muri centre ya Minembwe, ikaba yakozwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 06/02/2025, aho bikavugwa yanitabiriwe n’abarimo FARDC, FDLR na Wazalendo.
Ubutumwa bwanditse Minembwe.com ikesha abaturage baturiye mu Minembwe bugaragaza ko iyi nama ziriya ngabo zayikoze mu gihe zari zahamagajwe kwerekeza i Bukavu kandi ko zari zahamagawe kugira ngo zije kurwanya umutwe wa M23 udafa iki gice.
Ubu butumwa buvuga kandi ko “umwuka ukomeje kuba mubi cyane mu Minembwe.” Ndetse kandi ubu butumwa bugaragaza ko nyuma y’aho ziriya ngabo zivuye mu nama yabereye ku cyicaro gikuru cya brigade ya 21, giherereye muri centre ya Minembwe, byateye abaturage ubwoba, kuko bayivuyemo bahita batangira kugaragaza ubugome ni mu gihe barimo babona Umunyamulenge bakamutuka ibitutsi bibi.
Ati: “Inama ya FARDC, FDLR na Wazalendo bakoze ku mugoroba, n’inkaho yafatiwemo imyanzuro ikomeye. Bashobora kuba banzuye ku gaba ibitero mu Mihana y’Abanyamulenge.”
Ku rundi ruhande bikavugwa ko iz’i ngabo zahamagajwe i Bukavu, ariko kubera gutinya kuja guhangana n’umutwe wa M23, bikaba ari byo bituma bashaka guhungabanya umutekano waka karere ka Minembwe, mu rwego rwo kugaragaza ko naha hari intambara.
Ibyo bibaye kandi mu gihe iyi brigade ya 21 yarunze abasirikare bayo benshi ku kibuga cy’indege cya Minembwe; ni mu gihe ibibunda binini byashyinzwe ku karango ki Lundu kitegeye iki kibuga, ibindi bishyingwa ku Kiziba ahari iki kibuga cy’indege cya Minembwe.
Hagataho, umutekano muke kandi uri kuvugwa i Bukavu, nyuma y’uko M23 bivugwa ko iri gusatira gufata uyu mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, n’ikibuga cy’indege cya Kavumu kiri mu ntera y’ibirometero 40 uvuye mu mujyi wa Bukavu.
Muri bimwe bigaragaza ko i Bukavu byatangiye gukara, nuko hari n’ibigo by’amashuri byatangiye gufungwa harimo ikigo cya kaminuza cya UCB n’icya ISDR. Bikaba biherereye neza muri uyu mujyi wa Bukavu.