Monusco yashinjwe kurekura FDLR na FARDC bakica abaturage.
Umutwe wa M23 uheruka gufata umujyi wa Goma ufatatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu Yaruguru, urashinja ingabo z’umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, kurekura abasirikare ba Congo n’abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR bakica abaturage i Goma.
Umutwe wa M23 watangaje ko wahise ufata abarwanyi batanu barimo batatu ba FARDC na babiri ba FDLR mu barenga 100 barekuwe bafite n’intwaro zabo, bagahita bicanga mu basivili.
Uyu mutwe wa M23 ubinyujije mu muvugizi wayo mu bya politiki, Lawrence Kanyuka yashyize itangazo hanze rigira riti: “Turamagana twivuye inyuma ibikorwa bigayitse bigize icyaha bya MONUSCO mu mujyi wa Goma, yarekuye abarwanyi barenga 100 ba FARDC na babiri ba FDLR bari bitwaje imbunda 4 na grenade 3.”
Umujyi wa Goma usanzwe utuwe n’abaturage basaga miliyoni 2 ukaba uheruka gufatwa n’uyu mutwe wa M23, aho ndetse kuri ubu umaze kugarukamo umutekano mwiza.
Abo barwanyi barekuwe mu gihe abaturage barimo bishimira kuba babonye abayobozi bashya uhereye kuri guverineri n’abamwungurije ukageza ku bayobozi b’umujyi wa Goma.
Ibikorwa bya MONUSCO bikaba biteye inkenke kuko bishobora kongera guhungabanya umutekano wari wubatswe mu gihe cy’icyumweru kirenga M23 ifashe Goma.
Abo barwanyi barekuwe bari bamaranye iminsi na MONUSCO kuko bayishyiriye ubwo batsindwaga na M23 mu mirwano yabashamiranyije i Goma no mu nkengero zayo.
Gusa izi ngabo za MONUSCO ntiziragira icyo zitangaza kuri ibyo birego zishinjwa, nubwo atari ubwa mbere zishinjwa kubogama ku ruhande rwa leta.
M23 yafashe umujyi wa Goma ku itariki ya 27/01/2025, aho yahise inashyira itangazo hanze ribyemeza, ni nyuma y’uko yari maze kunesha ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa leta, ririmo FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’iza Afrika y’Epfo.
Umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Uyu mutwe ukaba ugikomeje gushyira imbere ingengabitekerezo ya jenoside no muri RDC aho umaze imyaka isaga 25 uhakorera.
Uyu mutwe wa M23 kandi, ushinja ingabo za FARDC kurenga ku gahenge katangajwe na M23 kugira ngo abaturage bahabwe ubutabazi guhera ku wa mbere tariki ya 03/02/2025. Iz’i ngabo za FARDC zikaba nanone zigikomeje kugaba ibitero ku birindiro bya M23 no mu basivili.
Uyu mutwe wagize uti: “Indege y’intambara ya FARDC yarashe amabombe mu gace ka Nyabibwe gatuwe cyane, ndetse no mu nkengero zako, bica abasivili barimo n’abana.”