Iby’inama ya EAC na SADC i Dar es Salaam muri Tanzania.
Abakuru b’ibihugu by’umuryango uhuza ibihugu bya Afrika y’Amajy’epfo(SADC) n’iby’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba (EAC), bahuriye i Dar es Salaam muri Tanzania, mu nama y’iga ikibazo cy’umutekano muke Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Iyi nama yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08/02/2025, aho abayitabiriye bavugaga ku ntambara imaze imyaka irenga ibiri ihanganishije umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa mu Burasirazuba bwa RDC.
M23 ihora isobanura ko yafashe imbunda mu rwego rwo kugira ngo irwanirire Abanye-kongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, bahozwa ku nkenke, kandi bakanicwa na Leta ya Kinshasa mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Mu mpera z’ukwezi gushyize, uyu mutwe wafashe umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse ubu ukomeje no gufata ibindi bice bya Kivu y’Amajy’epfo aho usatira ujaya no gufata umujyi wa Bukavu nawo ufatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania wakiriye iyi nama, ubwo yarimo yakira bagenzi be, yavuze ko ikibaraje ishinga, ari umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC, aho yanashigikiye amahoro yirinda gushyira imbere intambara imena amaraso.
Perezida Ruto wa Kenya, uyoboye umuryango wa Afrika y’iburasirazuba, EAC, yavuze ko RDC iri mu bibazo bagomba kwitaho cyane.
Yagize ati: “Igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, kiri mu bibazo tugomba kwitaho cyane. Ibibazo bya Congo byaguyemo benshi, kandi bisiga abandi babaye impunzi.”
Yongeyeho kandi ati: “Ikibazo gishya cyavutse i Goma cyarushijeho gusubiza inyuma iki gihugu ubundi gifite ibikenewe byose ngo kibe cyatera imbere.”
Yakomeje agira ati: “Turasaba M23 guhagarika gufata ibindi bice, FARDC na yo yubahirize agahenge, nyuma bakayoboka inzira y’ibiganiro.”
Uyu mukuru w’igihugu cya Kenya, unayoboye umuryango wa EAC, yasabye buri ruhande ko guharanira kubahiriza ubutumwa bw’amahoro, n’abari mu butumwa bwo kugarura amahoro, baba abasirikare cyangwa abasivili.
Ndetse avuga ko ibyo bigomba kujyana no kwita ku buzima bw’abasivili barenganira mu ntambara. Yagize ati: “Ikigaragara ni uko abantu benshi barushijeho kugwa mu bibazo by’intambara muri RDC, harimo no gushyira abana mu gisirikare. Twumvikane ko byihutirwa gufasha abasivili bafite ikibazo.”
Perezida Ruto yasabye kandi n’umuryango w’Abibumbye kugira uruhare mubyo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.
Yanaboneyeho kuvuga ko mu ntambara irimo ibera mu Burasirazuba bwa RDC, harimo abayungukiramo, ndetse ko harimo n’ikiganza cyihishe cyo ku rwego mpuzamahanga cy’abashaka inyungu muri RDC.
Yavuze kandi ko kwemera kujya mu biganiro by’amahoro atari ukwisuzuguza, cyangwa kugaragaza ko ufite intege nke, ahubwo ari byo byiza biruta kwemera ko amaraso akomeza kumeneka.
Aha ni ho yahise asaba ko ibiganiro by’i Luanda na Nairobi bikomeza , kandi bigashyirwamo imbaraga.
Perezida Mnangagwa Emerson wa Zimbabwe, uyoboye umuryango wa SADC, nawe ntiyagiye kure ye, kuko yavuze ko ibi biganiro biba mu mutuzo no mu bwisanzure, aho yagize ati: “Mureke dusase inzobe tuganire mu mutuzo no mu bwisanzure, kandi tubwizanye ukuri, nta bundi buryo twagera ku myanzuro myiza.”
Uyu mukuru w’igihugu cya Zimbabwe, yashigikiye nawe ibiganiro by’i Luanda na Nairobi ko byakomeza.
Abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama, harimo perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, uw’u Rwanda , Paul Kagame, uwa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, uwa Kenya, William Ruto, uwa Somalia, uwa Zimbabwe, n’uwa Zambia.
Gusa, perezida Félix Tshisekedi wa RDC, ntiyayitabiriye, we ubwe yifashishije ikorana buhanga rya none abasha kuyibamo, ariko akaba yari yayoherejemo minisitiri w’intebe w’igihugu cye, Judith Sumunwa.
Ikindi gihugu kitayitabiriye n’u Burundi, nabwo bwayoherejemo minisitiri w’intebe, mu gihe na Angola nayo yahagaririwe na minisitiri w’ubabanye n’amahanga.
Ikindi gihugu cyahagarariwe na minisitiri w’ubabanye n’amahanga ni Afrika y’Epfo.
