Ibyo Gen. Makenga yabwiye inkomeri za FARDC ubwo yazisuraga.
Jenerali majoro, Sultan Makenga, uyoboye igisirikare cy’u mutwe wa M23 muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yasuye inkomeri za basirikare ba FARDC bakomerekeye ku rugamba bahanganyemo n’uyu mutwe.
Ahar’ejo tariki ya 07/02/2025, ni bwo Gen.Sultan Makenga yasuye inkomeri za FARDC zirikuvurirwa mu bitaro bya Katindo, mu mujyi wa Goma.
Uyu musirikare ukomeye cyane, ariko akaba adakunze kugaragara mu ruhame, ni bwo bwari bubaye ubwa mbere agaragaye muruhame kuva abarwanyi ayoboye bafata umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu Yaruguru.
Ubwo yasuraga ziriya nkomeri, yakoranye ikiganiro nazo, aho yarimo yumvikana arimo kuzihanganisha ndetse anazikomeza.
Amashusho amugaragaza asura inkomeri, amugaragaza ari kumwe na brigadier general Bèrnard Maheshe Byamungu n’abandi basirikare bo hejuru bo muri uyu mutwe wa M23.
Ikindi kandi General Sultan Makenga yumvikanye arimo guha icyizere abasirikare batereranywe na Leta ya Kinshasa, ababwira ko ejo habo ari heza mu gisirikare cya M23.
Yanaboneyeho kandi kubwira ziriya nkomeri ko nubwo abantu bashobora guhangana ariko ko urukundo no gushyigikirana bishobora kugira uruhare rukomeye mu kugarura amahoro n’umutekano muri RDC, ndetse n’ahandi.