Iby’abasirikare ba FARDC bahunze urugamba muri Kivu y’Epfo.
Abasirikare 75 ba Repubulika ya demokarasi ya Congo, bagejejwe imbere y’urukiko, aho bashinjwa guhunga urugamba mu mirwano ibashamiranishije n’abarwanyi bo mu mutwe wa M23 muri Kivu y’Amajy’epfo.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 10/02/25, aba basirikare batangiye kuburanishirizwa mu rukiko ruherereye muri Bunia ahashyinzwe icyicaro gikuru cy’intara ya Kivu Yaruguru.
Ku Cyumweru, ibiro by’umucyamanza byatangaje ko aba basirikare bakurikiranweho ibyaha byo gukorera urugomo abasivili, rurimo kubica no gusahura ibyabo.
Umuryango w’Abibumbye wavuze ko mu mpera z’ukwezi gushyize, ubwo M23 yagendaga yigarurira ibice byinshi ibyayiganishije ku gufata i Goma, habaye ibikorwa byinshi byo kurenga ku mategeko, birimo kwica abakekwaho ibyaha bataburanishijwe, gusambanya abagore ku gahato no kubagira abacakara b’imibonano mpuzabitsina.
Abasirikare 75 barimo kuburanishwa batawe muri yombi bahunze intambara nyuma y’uko m23 yarimaze gufata Nyabibwe muri teritware ya Kalehe.
Binavugwa kandi ko hari n’abandi batawe muri yombi mu bice bisatira amajyepfo ku birego nk’ibyo, nabo baza kugezwa mu bucamanza.
Sosiyete sivili yo muri Kavumu umujyi uri mu birometero nka 27 uvuye muri Bukavu mu mujyi, yavuze ko kumugoroba wo ku wa Gatanu, abasirikare bahunze urugamba bishe 10, barimo 7 basanze mu kabari.
Iyi sosiyete sivili yavuze kandi ko aba basirikare, usibye kwica banasahuye mu mazu y’abaturage, nyuma y’uko bari bamaze guhunga M23.
Leta ya Kinshasa igaragaza ko M23 ari igikoresho cy’u Rwanda, ibyo u Rwanda na M23 bihakana.
Kurundi ruhande, muguhoshya iyi ntambara, abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afrika y’Amajy’epfo,SADC, n’abo mu bihugu byo muri Afrika y’iburasirazuba, EAC, ku wa Gatandatu wo mu Cyumweru gishize bahuriye i Dar es Salaam muri Tanzania. Aba bahamagariye impande zombi zihanganye kuyoboka inzira y’ibiganiro.