Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ikindi gihugu kigiye kohereza ingabo zacyo muri RDC.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 11, 2025
in Regional Politics
0
Ikindi gihugu kigiye kohereza ingabo zacyo muri RDC.
123
SHARES
3.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ikindi gihugu kigiye kohereza ingabo zacyo muri RDC.

You might also like

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Igisirikare cy’igihugu cya Tchad, byamenyekanye ko kiri mu myiteguro yo kohereza ingabo zacyo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho kigiye gufasha igisirikare cyayo kurwanya umutwe wa M23 mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Aya makuru yemejwe n’ishyaka riri mu atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tchad, ni nyuma y’aho iri shyaka rishyize itangazo hanze ryamagana ubutegetsi bw’iki gihugu cyabo kuri icyo cyemezo bwafashe cyokohereza ingabo zacyo muri RDC.

Bivugwa ko ku Cyumweru gishize, perezida Félix Tshisekedi wa RDC, yagiriye uruzinduko rwo mw’ibanga muri Tchad, ahageze asaba mugenzi we ingabo zo ku mufasha kurwanya umutwe wa M23 zimuzengereje.

Aya makuru akavuga ko perezida wa Tchad, Maréchal Mahamat Idriss Deby, yemeye ubwo busabe kandi ko ingabo ze zinjira mu myiteguro.

Tshisekedi yakoze iki gikorwa murwego rwo kugerageza amahirwe ye yanyuma, yo guhangana n’abarwanyi bo mu mutwe wa M23.

Ishyaka Front Pour L’Arternance et la Concorde au Tchad (Fact) mu itangazo iheruka gushyira ahagaragara, rivuga ko iki gihugu kiri mu myiteguro yo kohereza muri RDC ingabo.

Rigira riti: “Ishyaka ryacu riramenyesha abanyagihugu ko agatsiko ka gisirikare kari kwitegura kohereza ingabo muri RDC.”

Muri iryo tangazo, iri shyaka ryibukije ko atari ubwa mbere Tchad yohereza ingabo muri RDC, kuko mu 1996 Maréchal na bwo yohereje ibihumbi by’ingabo muri iki gihugu mu gihe habaga intambara ya mbere ya Congo yasize ikuyeho ubutegetsi bwa perezida Mobutu Sese Seko.

Iri shyaka kandi ryagaragaje ko kuba Leta ya Tchad igiye kohereza ingabo zayo muri RDC bizatuma ikibazo kirushyaho kuba ingutu.

Ati: “Ishyaka ryacu, riramagana ryivuye inyuma iki cyemezo kitagira icyo kizana, usibye gusenya no kubabaza abaturage bo mu karere.”

Kohereza ingabo za Tchad muri RDC, bije byiyongera kuri Afrika y’Epfo, Malawi, Tanzania, Ingabo z’u Burundi bisanzwe bifite ingabo zifasha iz’iki gihugu cya RDC kurwanya uyu mutwe wa M23. Ndetse kandi tutibagiwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo isanzwe nayo ifasha iki gihugu kurwanya uyu mutwe. Ariko dusanga ntacyo bifasha iki gihugu kuko uyu mutwe ntibiwubuza gukomeza gufata imijyi ikaze irimo n’uwa Goma uheruka gufata.

Tags: IngaboM23RdcTchad
Share49Tweet31Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe. Mu buryo budasanzwe umudipolomate wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Mutebwa Mulumba Jean Dieu, usanzwe ari umujyanama wa kabiri muri ambasade...

Read moreDetails
Next Post
Uvira hashyizwe ho ingamba zikaze zo gukaza umutekano.

Uvira hashyizwe ho ingamba zikaze zo gukaza umutekano.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?