Umunya-tanzaniya-kazi uri mu bavuga rikijana yanenze ubutegetsi bwa Kinshasa.
Liberata Mulamula, umunya-tanzaniya-kazi, wahoze ari umunyamabanganshingwabikorwa mu muryango wa ICGLR(International Conference on the Great Lakes Region), yavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukwiye kumenya ko nta wundi uzaza kubarindira umutekano w’igihugu cyabo, bityo ko bakwiye kumva ko biri munshingano zabo.
Ni mubutumwa uyu mutanzaniya-kazi yanyujije ku mbugankoranyambaga, aho ubwo butumwa butangira bugira buti: “Ndahamagarira Congo Kinshasa kwifatira ingamba zo kurinda umutekano w’igihugu cyabo, kandi babikore nta wundi batezeho.”
Yongeyeho kandi ati: “Nta kindi gihugu kizaza ku barindira umutekano wanyu, kuko abo bandi mwizeye bari kurinda umutekano w’ibyabo bihugu.”
Yashimangiye ibi maze agira ati: “Ubusugire bw’igihugu cyawe burwanirwa n’ingabo zibishoboye, kandi izibishoboye n’imvukire z’icyo gihugu.”
Ubu butumwa bw’uyu mutanzaniya-kazi yabutanze nyuma y’uko abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afrika y’Amajy’epfo (SADC) n’ab’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba (EAC), bari baheruka guhurira mu nama i Dar es Salaam muri Tanzania, bayifatiramo ibyemezo bikakaye kuri Leta ya Kinshasa ihora itangaza ko itazicyarana ku meza imwe n’umutwe wa M23 uwo yita umutwe w’iterabwoba.
Imwe muri iyo myanzuro ivuga ko Leta ya Kinshasa ikwiye kuganira n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’umutwe wa M23, mu rwego rwo kugira ngo amahoro n’umutekano birambye biboneke. Iyi myanzuro ivuga ko kandi ingabo z’amahanga ziri ku butaka bwa RDC zirebwa n’intambara ibera muri iki gihugu zigomba gutaha ntayandi mananiza. Ikindi ni ugukomeza inzira y’ibiganiro by’i Luanda na Nairobi.
Liberata Mulamula yakomeje avuga ko “nta kindi gihugu kizaza gukiza RDC usibye ko izakizwa n’abeneyo.”
Yaboneyeho kandi kubwira Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo ko igisubizo cy’amahoro y’iki gihugu ari mu biganza by’Abanye-Kongo bo ubwabo.
Kurundi ruhande, imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta, irakomeje aho irimo gusatira yerekeza i Bukavu muri Kivu y’Amajy’epfo.
Uyu mutwe wa M23 ukaba ukomeje kwigarurira ibice byinshi harimo ko n’ejo hashize wigaruriye uduce two muri teritware ya Kalehe, duherereye mu nkengero z’umujyi muto wa Kavumu urimo ikibuga cy’indege cya Bukavu.