Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Umunya-tanzaniya-kazi uri mu bavuga rikijana yanenze ubutegetsi bwa Kinshasa.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 12, 2025
in Regional Politics
0
125
SHARES
3.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umunya-tanzaniya-kazi uri mu bavuga rikijana yanenze ubutegetsi bwa Kinshasa.

You might also like

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Liberata Mulamula, umunya-tanzaniya-kazi, wahoze ari umunyamabanganshingwabikorwa mu muryango wa ICGLR(International Conference on the Great Lakes Region), yavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukwiye kumenya ko nta wundi uzaza kubarindira umutekano w’igihugu cyabo, bityo ko bakwiye kumva ko biri munshingano zabo.

Ni mubutumwa uyu mutanzaniya-kazi yanyujije ku mbugankoranyambaga, aho ubwo butumwa butangira bugira buti: “Ndahamagarira Congo Kinshasa kwifatira ingamba zo kurinda umutekano w’igihugu cyabo, kandi babikore nta wundi batezeho.”

Yongeyeho kandi ati: “Nta kindi gihugu kizaza ku barindira umutekano wanyu, kuko abo bandi mwizeye bari kurinda umutekano w’ibyabo bihugu.”

Yashimangiye ibi maze agira ati: “Ubusugire bw’igihugu cyawe burwanirwa n’ingabo zibishoboye, kandi izibishoboye n’imvukire z’icyo gihugu.”

Ubu butumwa bw’uyu mutanzaniya-kazi yabutanze nyuma y’uko abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afrika y’Amajy’epfo (SADC) n’ab’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba (EAC), bari baheruka guhurira mu nama i Dar es Salaam muri Tanzania, bayifatiramo ibyemezo bikakaye kuri Leta ya Kinshasa ihora itangaza ko itazicyarana ku meza imwe n’umutwe wa M23 uwo yita umutwe w’iterabwoba.

Imwe muri iyo myanzuro ivuga ko Leta ya Kinshasa ikwiye kuganira n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’umutwe wa M23, mu rwego rwo kugira ngo amahoro n’umutekano birambye biboneke. Iyi myanzuro ivuga ko kandi ingabo z’amahanga ziri ku butaka bwa RDC zirebwa n’intambara ibera muri iki gihugu zigomba gutaha ntayandi mananiza. Ikindi ni ugukomeza inzira y’ibiganiro by’i Luanda na Nairobi.

Liberata Mulamula yakomeje avuga ko “nta kindi gihugu kizaza gukiza RDC usibye ko izakizwa n’abeneyo.”

Yaboneyeho kandi kubwira Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo ko igisubizo cy’amahoro y’iki gihugu ari mu biganza by’Abanye-Kongo bo ubwabo.

Kurundi ruhande, imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta, irakomeje aho irimo gusatira yerekeza i Bukavu muri Kivu y’Amajy’epfo.

Uyu mutwe wa M23 ukaba ukomeje kwigarurira ibice byinshi harimo ko n’ejo hashize wigaruriye uduce two muri teritware ya Kalehe, duherereye mu nkengero z’umujyi muto wa Kavumu urimo ikibuga cy’indege cya Bukavu.

Tags: RdcTanzaniaUmutekano
Share50Tweet31Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe. Mu buryo budasanzwe umudipolomate wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Mutebwa Mulumba Jean Dieu, usanzwe ari umujyanama wa kabiri muri ambasade...

Read moreDetails

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 20, 2025
0
Icyo minisitiri Nduhungirehe yavuze ku biganiro biri kubera i Doha bihuza RDC na AFC/M23.

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Leta y'u Rwanda yatangaje ko yishimiye isinywa ry'inyandiko y'amahame y'ibanze ngenderwaho aganisha...

Read moreDetails
Next Post

M23 yabohoje agace k'i ngenzi muri Kivu y'Amajy'epfo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?