• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

FARDC na FDLR bongeye kugaba ibitero ku Banyamulenge.

minebwenews by minebwenews
February 13, 2025
in Regional Politics
0
Umutekano w’ikibuga cy’indege cya Minembwe wakajijwe.
98
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

FARDC na FDLR bongeye kugaba ibitero ku Banyamulenge.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, FARDC, n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bagabye ibindi bitero mu mihana y’Abanyamulenge iherereye mu bice byo muri Komine ya Minembwe mu misozi ya Fizi muri Kivu y’Amajy’epfo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Kuva ku wa kabiri w’iki Cyumweru turimo, FARDC n’abambari bayo barimo Maï-Maï na FDLR bakomeje kugaba ibitero mu mihana y’Abanyamulenge, aho ku wa kabiri bateye umuhana wa Kalingi mu gihe ku wa gatatu ho babigabye ku Bilaro-Mbiri mu Mikenke.

Ibi bitero by’iri huriro rirwanirira Leta ya Kinshasa, muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane ryarikomereje mu muhana w’i Lundu n’i Gakenke, imihana izwi ko ituwe n’ingo nyinshi z’Abanyamulenge.

Ibi bikaba byongeye gutuma abaturage baturiye ibyo bice bahunga, abenshi bakaba bari kwerekeza mu mashyamba no mu bindi bice bitarimo imirwano.

Nk’uko iyi nkuru ibisobanura ingabo zagabye ibi bitero ku Banyamulenge zaturutse ku cyicaro gikuru cya brigade ya 21 kiri muri centre ya Minembwe, mu Madegu.

Abarwanyi b’uyu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bo binutse mu Mutambara abandi bakaba bari basanzwe babana n’izi ngabo muri aka gace ka Minembwe.

Mu gihe Maï Maï yo yaturutse kuri Point Zero n’i Nguri.

Ibitero iri huriro rikunze kugaba ku Banyamulenge biba bigamije kubangaza no kubarimbura, kuko ahanini Maï-Maï ivuga ko aba Banyamulenge atari Abanye-kongo, ko hubwo ari Abanyarwanda nubwo bizwi neza ko ari Abanye-kongo ijana ku ijana.

Nyamara kandi umwe mu Banyamulenge uri muri ibyo bice yabwiye Minembwe.com ko Twirwaneho irimo kwirwanaho kandi ko iza gukubita kubi iri huriro nubwo ryabagabyeho ibitero ku bwinshi.

Ati: “Hano mu Minembwe habyukiye ibitero, ubu i Lundu hari intambara n’i Gakenke. Ariko Twirwaneho iri gukubita kubi iri huriro rirwanirira Leta ya Kinshasa.”

Ku rundi ruhande andi makuru aturuka mu Mikenke avuga ko Maï-Maï yanyaze Inka zaba Banyamulenge, kandi ko yazinyagiye mu Kivogerwa hafi no mu Minkenke.

Abarwanyi ba Maï Maï banyaze iz’i nka bamanukanye irango rya Gosopo bazerekeza mu bice byo kw’i Tara ugana mu mashyamba.

Ati: “Inka zanyazwe. Zari muri Kivogerwa. Abazinyaze bamanukanye Gosopo bazerekeza kw’i Tara.”

Tags: AbanyamulengeFardcFDLRIbiteroTwirwaneho
Share39Tweet25Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Perezida w’u Rwanda yagaye mugenzi we wa Afrika y’Epfo.

Perezida Paul Kagame yashubije abavuga ko afitiye impuhwe M23.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?