FARDC na FDLR bongeye kugaba ibitero ku Banyamulenge.
Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, FARDC, n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bagabye ibindi bitero mu mihana y’Abanyamulenge iherereye mu bice byo muri Komine ya Minembwe mu misozi ya Fizi muri Kivu y’Amajy’epfo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Kuva ku wa kabiri w’iki Cyumweru turimo, FARDC n’abambari bayo barimo Maï-Maï na FDLR bakomeje kugaba ibitero mu mihana y’Abanyamulenge, aho ku wa kabiri bateye umuhana wa Kalingi mu gihe ku wa gatatu ho babigabye ku Bilaro-Mbiri mu Mikenke.
Ibi bitero by’iri huriro rirwanirira Leta ya Kinshasa, muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane ryarikomereje mu muhana w’i Lundu n’i Gakenke, imihana izwi ko ituwe n’ingo nyinshi z’Abanyamulenge.
Ibi bikaba byongeye gutuma abaturage baturiye ibyo bice bahunga, abenshi bakaba bari kwerekeza mu mashyamba no mu bindi bice bitarimo imirwano.
Nk’uko iyi nkuru ibisobanura ingabo zagabye ibi bitero ku Banyamulenge zaturutse ku cyicaro gikuru cya brigade ya 21 kiri muri centre ya Minembwe, mu Madegu.
Abarwanyi b’uyu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bo binutse mu Mutambara abandi bakaba bari basanzwe babana n’izi ngabo muri aka gace ka Minembwe.
Mu gihe Maï Maï yo yaturutse kuri Point Zero n’i Nguri.
Ibitero iri huriro rikunze kugaba ku Banyamulenge biba bigamije kubangaza no kubarimbura, kuko ahanini Maï-Maï ivuga ko aba Banyamulenge atari Abanye-kongo, ko hubwo ari Abanyarwanda nubwo bizwi neza ko ari Abanye-kongo ijana ku ijana.
Nyamara kandi umwe mu Banyamulenge uri muri ibyo bice yabwiye Minembwe.com ko Twirwaneho irimo kwirwanaho kandi ko iza gukubita kubi iri huriro nubwo ryabagabyeho ibitero ku bwinshi.
Ati: “Hano mu Minembwe habyukiye ibitero, ubu i Lundu hari intambara n’i Gakenke. Ariko Twirwaneho iri gukubita kubi iri huriro rirwanirira Leta ya Kinshasa.”
Ku rundi ruhande andi makuru aturuka mu Mikenke avuga ko Maï-Maï yanyaze Inka zaba Banyamulenge, kandi ko yazinyagiye mu Kivogerwa hafi no mu Minkenke.
Abarwanyi ba Maï Maï banyaze iz’i nka bamanukanye irango rya Gosopo bazerekeza mu bice byo kw’i Tara ugana mu mashyamba.
Ati: “Inka zanyazwe. Zari muri Kivogerwa. Abazinyaze bamanukanye Gosopo bazerekeza kw’i Tara.”
