Perezida Paul Kagame yashubije abavuga ko afitiye impuhwe M23.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yashubije abavuga ko afitiye impuhwe umutwe wa M23 uhanganye n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, avuga ko ikibazo ari abatawufitiye impuhwe.
Umutwe wa M23 umaze imyaka itatu wubuye imirwano mu Burasirazuba bwa RDC, uvuga ko urwanira Abanye-kongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda abo Congo ihoza ku nkenke ibaziza ubwoko bwabo.
Nyamara u Rwanda rwumvako M23 irwanira ukuri kuko irwanirira abarengana.
Mu kiganiro perezida Kagame aheruka kugirana n’ikinyamakuru cya Jeune Afrique yagarutse ku ngingo zinyuranye zibanze ku mutekano mu karere muri rusange, ndetse no mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo by’umwihariko.
Muri iki kiganiro perezida Kagame yavuze kuri m23 , agira ati: “Iri ni itsinda rivugira irindi tsinda ry’abantu benshi batotezwa, bicwa, bavanywe mu byabo. Dufite impunzi nyinshi zahungiye hano mu Rwanda kubera ibyo bibazo. Iyi si inshuro ya mbere barimo kurwana. Kubera iki ibyo bibazo bigarutse nyuma y’imyaka icumi? Icya kabiri, baratotezwa muri ubwo buryo kubera ko bafitanye isano n’Abanyarwanda. Hari abavuga ngo abagize M23 ni Abatutsi, rero bagomba kujya mu Rwanda. Nyamara si u Rwanda rwabajyanye muri RDC.”
Kagame yakomeje agira ati: “Rero abibaza impamvu ngirira impuhwe M23, hubwo nanjye nababaza impamvu buri wese adakwiye kubagirira impuhwe. Ese murashaka ko ngirira impuhwe ubutegetsi bwa Kinshasa kandi ari bwo buteza ibi bibazo byose? Oya. Ese nagirira impuhwe FDLR na Wazalendo leta yazanye muri iyi ntambara yibasira abantu kubera ubwoko bwabo? Murashaka ko ngirira impuhwe u Burundi bwinjiye muri iyi ntambara ishingiye ku moko kandi bukaba bufatanya na Leta ya Kinshasa mu gutoteza no kwica abo baturage?”
Perezida w’u Rwanda yibukije ko M23 yeguye intwaro ku nshuro ya kabiri, kuko no mu 2012 nabwo yahanganye na Congo, kugera n’aho yafashe umujyi wa Goma, ariko ikaza kuwurekura.
Yagize ati: “Iki kibazo cyarabaye mu myaka isaga icumi ishize. Kuki kigarutse ? Kuki kitakemuwe muri iriya myaka? Ndumva ari byo bibazo byiza dukwiye kwibaza.”
Kagame yaje kubazwa n’umunyamakuru niba bidakwiye kurekera Congo ikibazo cya M23, ngo kuko kireba Abanye-kongo ubwobo, nawe amusubiza ko Congo ari yo ikwiye gusubiza icyo kibazo, igasobanura impamvu itikorera umutwaro wayo.
Ati: “Icyo ni ikibazo cyiza, ariko nibo bakwiye ku gusubiza.”
Kagame yavuze ko iyo FDLR ituza, ikaguma iyo mu mashyamba ya Congo ntize guhungabanya umutekano w’u Rwanda nta kibazo yakayigizeho.
Yagize ati: “Congo ifite uburenganzira bwo kubana n’abo bantu bakoze ibyo twabonye mu gihugu cyabo, ariko jye sinakwemera ko Congo ikomeza kubakoresha umuryango w’Abibumbye urebera. Nk’Abanyarwanda dufite uburenganzira bwo kwiyitaho, kuko twarababwiye bihagije.”