FARDC igitero yagabye mu Banyamulenge yacyambuwemo ibikoresho bikaze.
Amakuru aturuka mu Minembwe, avuga ko ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ririmo FARDC, FDLR na Wazalendo, mu gitero ryagabye uyu munsi mu mihana y’Abanyamulenge mu Minembwe yacyambuwemo ibikoresho byagisirikare, ndetse kandi rigitakarizamo n’ingabo zirenga 10.
Ni gitero iri huriro ryagabye mu masaha y’igitondo cyakare cyo kuri uyu wa kane tariki ya 13/02/2025, aho abarigize barimo FARDC, FDLR na Wazalendo bateye ingo z’Abanyamulenge ziri mu mihana irimo uw’i Lundu ni Gakenke. Iyi mihana ikaba iherereye muri Komine ya Minembwe mu misozi miremire y’Imulenge muri Kivu y’Amajy’epfo.
Nyuma y’uko Abanyamulenge bagabweho ibitero, Twirwaneho yahise yirwanaho nk’uko iyi nkuru ibivuga, aho yakubise kubi iri huriro ry’ingabo zagabye iki gitero ziturutse mu Minembwe centre ahari icyicaro gikuru cya brigade ya 21.
Minembwe.com yamenye ko muri iki gitero cyari cyagabwe ku Banyamulenge, Twirwaneho yagifatiyemo imbunda n’amasasu menshi, kandi igitakarizamo abasirikare.
Imbunda yafashe zirimo iya Mag, arapige, sixty n’amasasu menshi, ndetse kandi yafashe n’amakompla.
Ni mu gihe kandi abasirikare 15 barimo barwana muri uru ruhande rwa Leta bakiguyemo.
Ubuhamya Minembwe.com yahawe n’umwe wo mu ruhande rwa Twirwaneho yavuze ko imirwano ku mpande zombi yahagaze isaha ya saa tanu, mu gihe yari yatangiye igihe c’isaha ya saa mbiri n’iminota 45 z’igitondo, ku masaha ya Minembwe na Bukavu.
Ubu buhamya kandi bugaragaza ko muri ayo masaha kwaribwo FARDC yahise itangira gufata imirambo y’ingabo zayo.
Bugira buti: “Ubu saa tanu n’iminota 10, amasasu amaze guceceka hose. FARDC irimo gutora intumbi zababo baguye mu mirwano.”
Ubuhamya bukomeza bugira buti: “FARDC iri kwikorera n’ibipoyo byabo. Bari kwerekeza muri Madegu, muri centre ya Minembwe.”
Tubibutsa ko ibi bitero iri huriro rirwanirira Leta ya Kinshasa ryagabye i Gakanke n’i Lundu, byaje bikurikira ibindi riheruka kugaba mu Kalingi. Nabyo bikaba byaraguyemo abandi basirikare ba FARDC benshi barimo ufite ipeti rya major n’undi ufite irya Captain.