• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

FARDC igitero yagabye mu Banyamulenge yacyambuwemo ibikoresho bikaze.

minebwenews by minebwenews
February 13, 2025
in Regional Politics
0
FARDC igitero yagabye mu Banyamulenge yacyambuwemo ibikoresho bikaze.
135
SHARES
3.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

FARDC igitero yagabye mu Banyamulenge yacyambuwemo ibikoresho bikaze.

You might also like

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Amakuru aturuka mu Minembwe, avuga ko ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ririmo FARDC, FDLR na Wazalendo, mu gitero ryagabye uyu munsi mu mihana y’Abanyamulenge mu Minembwe yacyambuwemo ibikoresho byagisirikare, ndetse kandi rigitakarizamo n’ingabo zirenga 10.

Ni gitero iri huriro ryagabye mu masaha y’igitondo cyakare cyo kuri uyu wa kane tariki ya 13/02/2025, aho abarigize barimo FARDC, FDLR na Wazalendo bateye ingo z’Abanyamulenge ziri mu mihana irimo uw’i Lundu ni Gakenke. Iyi mihana ikaba iherereye muri Komine ya Minembwe mu misozi miremire y’Imulenge muri Kivu y’Amajy’epfo.

Nyuma y’uko Abanyamulenge bagabweho ibitero, Twirwaneho yahise yirwanaho nk’uko iyi nkuru ibivuga, aho yakubise kubi iri huriro ry’ingabo zagabye iki gitero ziturutse mu Minembwe centre ahari icyicaro gikuru cya brigade ya 21.

Minembwe.com yamenye ko muri iki gitero cyari cyagabwe ku Banyamulenge, Twirwaneho yagifatiyemo imbunda n’amasasu menshi, kandi igitakarizamo abasirikare.

Imbunda yafashe zirimo iya Mag, arapige, sixty n’amasasu menshi, ndetse kandi yafashe n’amakompla.

Ni mu gihe kandi abasirikare 15 barimo barwana muri uru ruhande rwa Leta bakiguyemo.

Ubuhamya Minembwe.com yahawe n’umwe wo mu ruhande rwa Twirwaneho yavuze ko imirwano ku mpande zombi yahagaze isaha ya saa tanu, mu gihe yari yatangiye igihe c’isaha ya saa mbiri n’iminota 45 z’igitondo, ku masaha ya Minembwe na Bukavu.

Ubu buhamya kandi bugaragaza ko muri ayo masaha kwaribwo FARDC yahise itangira gufata imirambo y’ingabo zayo.

Bugira buti: “Ubu saa tanu n’iminota 10, amasasu amaze guceceka hose. FARDC irimo gutora intumbi zababo baguye mu mirwano.”

Ubuhamya bukomeza bugira buti: “FARDC iri kwikorera n’ibipoyo byabo. Bari kwerekeza muri Madegu, muri centre ya Minembwe.”

Tubibutsa ko ibi bitero iri huriro rirwanirira Leta ya Kinshasa ryagabye i Gakanke n’i Lundu, byaje bikurikira ibindi riheruka kugaba mu Kalingi. Nabyo bikaba byaraguyemo abandi basirikare ba FARDC benshi barimo ufite ipeti rya major n’undi ufite irya Captain.

Tags: FardcIbikoreshoTwirwaneho
Share54Tweet34Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails
Next Post
Hagaragajwe aho m23 igeze igana ku kibuga cy’indege cya Bukavu.

Hagaragajwe aho m23 igeze igana ku kibuga cy'indege cya Bukavu.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?