Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ingabo z’u Burundi zirutse amasigamana zihunga M23.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 14, 2025
in Regional Politics
0
Ingabo z’u Burundi zirutse amasigamana zihunga M23.
90
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ingabo z’u Burundi zirutse amasigamana zihunga M23.

You might also like

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Ingabo z’u Burundi ziri muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho zagiye gufasha iz’iki gihugu kurwanya umutwe wa M23 zirutse zitareba inyuma, nyuma y’uko uyu mutwe winjiye ukanafata ikibuga cy’indege cya Kavumu muri Kivu y’Amajy’epfo.

Ni kuri uyu wa gatanu tariki ya 13/02/2025, M23 yafashe Kavumu n’ikibuga cy’indege cyayo giherereye mu ntera y’ibirometero nka 40 uvuye mu mujyi wa Bukavu.

Uyu mutwe wa M23 wemeje aya makuru ubinyujije ku muvugizi wayo mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, aho yagize ati: “Nk’uko twakunze kubishimangira, twakemuye ikibazo tugisanze aho gituruka. Ikibuga cy’indege cya Kavumu cyari giteje ikibazo ku baturage bo mu duce twabohoye. Kuva ubu, Kavumu no mu nkengero zayo zirimo n’ikibuga cy’indege haragenzurwa na M23.”

Abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 bafashe iki kibuga cy’indege cya Kavumu, nyuma yo kucyirukanamo ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zirimo iza FARDC, iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo.

Hari n’amashusho yagiye hanze agaragaza ingabo z’u Burundi ziri kwiruka ubudahindukira. Zikaba zarimo zihunga zerekeza i Bukavu mu mujyi, izindi zerekeje mu bice byo muri teritware ya Walungu.

Iki kibuga cyari ingenzi cyane muri iriya ntambara kuko ingabo za Leta zacyifashishaga mu kugaba ibitero by’indege mu duce dutuwe cyane n’abaturage ndetse no ku birindiro bya M23.

Bikaba biri mubyari byatumye iki kibuga kirundwaho ingabo nyinshi, kandi ahanini iz’u Burundi.

Nyuma y’ifatwa ry’iki kibuga, hari amakuru ataremezwa avuga ko iz’i ngabo z’u Burundi zahise zivumburira iza RDC, zizishinja kubatererana ku rugamba.

Ndetse kandi binavugwa ko iz’i ngabo zahise zerekeza mu Kibaya cya Rusizi(Plaine dela Ruzizi) muri teritware ya Uvira, nubwo hari izikiri mu mujyi wa Bukavu uwo M23 isatira gufata.

Tags: BukavuIngabo z'u BurundiKavumuM23Zahunze
Share36Tweet23Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo.

by Bruce Bahanda
June 2, 2025
0
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo. Nyuma y'uko bimenyekanye ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo...

Read moreDetails
Next Post
Twirwaneho yavugutiye umuti FARDC n’abambari bayo mu Minembwe.

Twirwaneho yavugutiye umuti FARDC n'abambari bayo mu Minembwe.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?