Ingabo z’u Burundi zirutse amasigamana zihunga M23.
Ingabo z’u Burundi ziri muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho zagiye gufasha iz’iki gihugu kurwanya umutwe wa M23 zirutse zitareba inyuma, nyuma y’uko uyu mutwe winjiye ukanafata ikibuga cy’indege cya Kavumu muri Kivu y’Amajy’epfo.
Ni kuri uyu wa gatanu tariki ya 13/02/2025, M23 yafashe Kavumu n’ikibuga cy’indege cyayo giherereye mu ntera y’ibirometero nka 40 uvuye mu mujyi wa Bukavu.
Uyu mutwe wa M23 wemeje aya makuru ubinyujije ku muvugizi wayo mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, aho yagize ati: “Nk’uko twakunze kubishimangira, twakemuye ikibazo tugisanze aho gituruka. Ikibuga cy’indege cya Kavumu cyari giteje ikibazo ku baturage bo mu duce twabohoye. Kuva ubu, Kavumu no mu nkengero zayo zirimo n’ikibuga cy’indege haragenzurwa na M23.”
Abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 bafashe iki kibuga cy’indege cya Kavumu, nyuma yo kucyirukanamo ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zirimo iza FARDC, iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo.
Hari n’amashusho yagiye hanze agaragaza ingabo z’u Burundi ziri kwiruka ubudahindukira. Zikaba zarimo zihunga zerekeza i Bukavu mu mujyi, izindi zerekeje mu bice byo muri teritware ya Walungu.
Iki kibuga cyari ingenzi cyane muri iriya ntambara kuko ingabo za Leta zacyifashishaga mu kugaba ibitero by’indege mu duce dutuwe cyane n’abaturage ndetse no ku birindiro bya M23.
Bikaba biri mubyari byatumye iki kibuga kirundwaho ingabo nyinshi, kandi ahanini iz’u Burundi.
Nyuma y’ifatwa ry’iki kibuga, hari amakuru ataremezwa avuga ko iz’i ngabo z’u Burundi zahise zivumburira iza RDC, zizishinja kubatererana ku rugamba.
Ndetse kandi binavugwa ko iz’i ngabo zahise zerekeza mu Kibaya cya Rusizi(Plaine dela Ruzizi) muri teritware ya Uvira, nubwo hari izikiri mu mujyi wa Bukavu uwo M23 isatira gufata.
