Perezida Kagame yageneye ubutumwa abavuga ko azabapfukamira.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko nta muntu n’umwe azatakambira ngo amuhe uruhushya rwo kubaho cyangwa rwo gutuma abaturage b’u Rwanda babaho.
Ubu butumwa perezida Kagame yabutangarije mu nama iri kubera i Addis-Ababa muri Ethiopia y’umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe yiga ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.
Perezida Kagame muri iyi nama yagize ati: “Ntituba tukigifite. Dufite abantu bavuga ibinyoma kandi nta mpamvu.”
Ubwo yarimo atanga iri jambo yagaragaje ko hari abakerensa umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bakavuga ko itariho cyangwa ari ikintu kigomba gufatwa nk’ikitagize icyo gitwaye, baba bapfobya amateka.
Ati: “Kuki mu mitwe ya bamwe, FDLR itariho? Cyangwa se kuki ari ikintu kigomba gufatwa nk’ikitagize icyo gitwaye? Iyo ugikerensheje utyo, uba urimo upfobya amateka yanjye, kandi sinabikwemerera. Uwo waba uri we wese.”
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, yashimamangiye ko nta muntu n’umwe azatakambira ngo umuhe uruhushya rwo kubaho cyangwa rwo gutuma Abanyarwanda babaho.
Yagize ati: “Nzaharanira kubaho kuko ari uburenganzira bwanjye. Ni ibyo.”
Kagame yavuze ko u Rwanda rudakwiye kwikorezwa ibibazo bya RDC, kuko u Rwanda rufite ibibazo birureba.
Ati: “Ni gute RDC itekereza ko ibibazo byayo byose bituruka hanze yayo, dore ko ari na byo bituma ishakira ibisubizo hanze yayo! U Rwanda nta ho ruhuriye n’ibibazo bya Congo. Twifitiye ibyacu bibazo duhanganye na byo . Congo ni nini cyane kuburyo u Rwanda rutabashya kuyiheka ku mugongo warwo.”
Yakomeje agira ati: “Turi igihugu gito cyane, turakenye, ariko iyo ari ikibazo kireba uburenganzira bwacu bwo kubaha, ntimukibeshye. Nta muntu ndimo gutakambira, nta n’umwe nzatakambira.”
Umutekano w’u Burasirazuba bwa RDC, ukomeje kudogera ni mu gihe ingabo za FARDC n’abambari bazo bakomeje kwica abasivili , kuko M23 ikomeje kuyirukana ari nako uyu mutwe ugenda ufata imijyi ikomeye. Mu byumweru bitatu bishize, wafashe umujyi wa Goma, ahar’ejo naho ufata umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ibihugu bikomeye n’imiryango ikomeye isaba perezida Félix Tshisekedi kuganira n’uyu mutwe ariko kubyemera byabaye ikibazo.