Tshisekedi uyoboye agace kamwe ka RDC yongeye kuvuga ko atazaganira na m23 nayo iyoboye ikindi gice.
Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yatanze ubutumwa avuga ko ubutegetsi bwe butazaganira n’umutwe wa M23 ngo nubwo yabisabwe n’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba, EAC, n’uwa Afrika y’Amajy’epfo, SADC.
Ni ibyo perezida Félix Tshisekedi yatangaje ahar’ejo tariki ya 14/02/2025, aho yagize ati: “Ntabwo dushaka kuganira n’umutwe wa M23 ahubwo dushaka kuganira n’u Rwanda mu buryo butaziguye kuko bitabaye ibyo, twaba dutakaza umwanya.”
Tshisekedi yavuze ko M23 ari ikintu kirimo ubusa gikorera u Rwanda. Ashinja kandi uyu mutwe kwica abantu, aho yavuze ko warashe amabombe ku nkambi, abagore n’abana barapfa, bityo avuga ko adashobora kuganira nawo. Yavuze ko ibyo biganiro ashaka kuganira n’u Rwanda bi bizakomeza muri gahunda ya Luanda.
Gusa, M23 ihakana ibyaha byose ishinjwa na Leta ya Kinshasa, ikagaragaza intego yayo kwari ukurinda umutekano w’abaturage. Isobanura kandi ko yashoboye kugarura umutekano mu bice byose yafashe birimo umujyi wa Goma, mu gihe mbere ibyo bice byari byarahungabanyijwe n’ubwicanyi, ubujura no gufata ku ngufu.
Uyu mukuru w’igihugu cya Congo, yatangaje ibi mu gihe abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC bari basabye Leta ye kuganira n’imitwe yitwaje intwaro yose irimo n’uwa M23.
Ni imyanzuro aba bakuru b’ibihugu bafatiye mu nama iheruka kubahuriza i Dar es Salaam muri Tanzania.
Nyamara kandi uko ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi bukomeza kwanga kuganira n’uyu mutwe wa M23, ni ko nawo ukomeza kwagura ibirindiro byawo. Ejo hashize wafashe Kavumu n’ikibuga cy’indege cyayo n’umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Amakuru yandi mashya, avuga ko uyu mutwe ukomeje gufata inkengero z’uyu mujyi wa Bukavu, ndetse kandi ko uri kwerekeza Uvira no mu bindi bice byo muri iyi ntara ya Kivu y’Epfo.