M23 yakiranywe urugwiro n’Abanya-Bukavu.
Abarwanyi b’u mutwe wa M23 kuri iki Cyumweru tariki ya 16/02/2025, bahawe ikaze ridasanzwe n’Abanye-kongo bo mu mujyi w’i Bukavu ubwo bawinjiragamo, nyuma yo kuwirikanamo ihuriro ry’ingabo za Congo, ririmo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo.
Mu masaha y’igitondo cya kare, kuri iki cyumweru nibwo abagize umutwe wa M23 binjiye mu mujyi wa Bukavu, ndetse igihe c’isaha ya saa ine bagaragaye no ku mupaka wa Bukavu uhuza RDC n’u Rwanda.
Ubwo binjiraga abaturage babagaragarije ibyishimo byinshi.
Amashusho abigaragaza ubona babakora mu biganza, banabaririmbira, ubundi bari kubabwira ati: “Turabishimiye. Tubahaye ikaze i Bukavu.”
Ubuyobozi bw’u mutwe wa M23 bwafashe icyemezo cyo kugana i Bukavu nyuma yo gufata Goma, kubera ugutakamba kw’abaturage bagaragazaga akarengane bakomeje gushyirwamo n’ingabo za perezida Félix Tshisekedi (FARDC).
Benshi bibaza uburyo ingabo zirwana ku ruhande rwa leta zahunze uyu mujyi ufatwa nk’uwakabiri kuba uwingenzi mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Gusa, abazobereye iby’intambara bagaragaje ko i Bukavu hatari kurwanirwa kandi ikibuga cy’indege cya Kavumu cyafashwe n’aba barwanyi, akaba ari byo byatumye ingabo za FARDC n’abambari bazo bakuramo akabo karenge.
Nyuma y’ifatwa rya Kavumu, mu kanya gato ku mbugankoranyambaga bahise batangira kwandika ko n’umujyi wa Bukavu wafashwe, ariko bikavugwa ko ho nta mirwano ikanganye yahabereye.
Umujyi wa Bukavu ni ikindi gikorwa gikomeye umutwe wa M23 ugezeho, nyuma y’uko ku wa 27/01/2025 utangaje ko wigaruriye umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu Yaruguru.
Mbere y’uko umutwe wa M23 winjira muri uwo mujyi wa Bukavu, kumbugankoranyambaga herekanwaga amashusho agaragaza abana bato batagejeje imyaka 15 barimo kuzengurukana imbunda bambaye n’imyenda itabakwiye bapfa kurasa aho babonye.
M23 yamaganye ibyo bikorwa byatewe na Leta ya Kinshasa yakwije intwaro mu basivili binyuze mu gukorana n’imitwe yitwaje intwaro.


