• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

M23 yakiranywe urugwiro n’Abanya-Bukavu.

minebwenews by minebwenews
February 16, 2025
in Regional Politics
0
Uko byifashe i Bukavu kuri iki Cyumweru tariki ya 16/02/2025.
114
SHARES
2.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

M23 yakiranywe urugwiro n’Abanya-Bukavu.

You might also like

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

Abarwanyi b’u mutwe wa M23 kuri iki Cyumweru tariki ya 16/02/2025, bahawe ikaze ridasanzwe n’Abanye-kongo bo mu mujyi w’i Bukavu ubwo bawinjiragamo, nyuma yo kuwirikanamo ihuriro ry’ingabo za Congo, ririmo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo.

Mu masaha y’igitondo cya kare, kuri iki cyumweru nibwo abagize umutwe wa M23 binjiye mu mujyi wa Bukavu, ndetse igihe c’isaha ya saa ine bagaragaye no ku mupaka wa Bukavu uhuza RDC n’u Rwanda.

Ubwo binjiraga abaturage babagaragarije ibyishimo byinshi.

Amashusho abigaragaza ubona babakora mu biganza, banabaririmbira, ubundi bari kubabwira ati: “Turabishimiye. Tubahaye ikaze i Bukavu.”

Ubuyobozi bw’u mutwe wa M23 bwafashe icyemezo cyo kugana i Bukavu nyuma yo gufata Goma, kubera ugutakamba kw’abaturage bagaragazaga akarengane bakomeje gushyirwamo n’ingabo za perezida Félix Tshisekedi (FARDC).

Benshi bibaza uburyo ingabo zirwana ku ruhande rwa leta zahunze uyu mujyi ufatwa nk’uwakabiri kuba uwingenzi mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Gusa, abazobereye iby’intambara bagaragaje ko i Bukavu hatari kurwanirwa kandi ikibuga cy’indege cya Kavumu cyafashwe n’aba barwanyi, akaba ari byo byatumye ingabo za FARDC n’abambari bazo bakuramo akabo karenge.

Nyuma y’ifatwa rya Kavumu, mu kanya gato ku mbugankoranyambaga bahise batangira kwandika ko n’umujyi wa Bukavu wafashwe, ariko bikavugwa ko ho nta mirwano ikanganye yahabereye.

Umujyi wa Bukavu ni ikindi gikorwa gikomeye umutwe wa M23 ugezeho, nyuma y’uko ku wa 27/01/2025 utangaje ko wigaruriye umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu Yaruguru.

Mbere y’uko umutwe wa M23 winjira muri uwo mujyi wa Bukavu, kumbugankoranyambaga herekanwaga amashusho agaragaza abana bato batagejeje imyaka 15 barimo kuzengurukana imbunda bambaye n’imyenda itabakwiye bapfa kurasa aho babonye.

M23 yamaganye ibyo bikorwa byatewe na Leta ya Kinshasa yakwije intwaro mu basivili binyuze mu gukorana n’imitwe yitwaje intwaro.

Tags: AbaturageBukavuUrugwiro
Share46Tweet29Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails

Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 17, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda Amakuru aturuka mu gihugu cy'u Burundi avuga ko perezida w'iki gihugu Evariste Ndayishimiye, yategetse imbonerakure...

Read moreDetails
Next Post
Moïse Nyarugabo yageneye ubutumwa perezida w’u Burundi.

Moïse Nyarugabo yageneye ubutumwa perezida w'u Burundi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?