• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, September 24, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Guhohotera Abanyamulenge b’impunzi mu Burundi byongeye gufata indi ntera.

minebwenews by minebwenews
February 17, 2025
in Regional Politics
0
Guhohotera Abanyamulenge b’impunzi mu Burundi byongeye gufata indi ntera.
106
SHARES
2.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Guhohotera Abanyamulenge b’impunzi mu Burundi byongeye gufata indi ntera.

Abasore ba Banyamulenge b’impunzi mu Burundi bafunzwe n’igipolisi cyo muri iki gihugu, bashinjwa kuba basanze bari gutegera amakuru bumvaga muri adio, avuga ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho ingabo z’iki gihugu zoherejwe gufasha ingabo za Congo kurwanya umutwe wa M23 ukomeje gutsinda cyane iz’i ngabo zaje ku w’u rwanya.

READ ALSO

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

Ni amakuru Minembwe.com ikesha ababonye aho aba basore bafatiwe, ariko ku bw’umutekano banga ko umwirondoro wabo uja hanze.

Aya makuru akubiye mu nyandiko baduhaye agaragaza ko bariya Banyamulenge b’impunzi bafunzwe n’igipolisi cy’u Burundi, bari bacyumbikiwe mu nkambi ya Kavumu iri mu Ntara ya Cankuzo.

Muri iz’i nyandiko bavuga ko hafunzwe uwitwa Nkiriho, Danny Ndahigima na Mutabazi Ntambara.

Nk’uko babisobanuye bavuze ko “polisi yabafashe ahar’ejo tariki ya 16/02/2025, ibajana kuri sitasiyo yayo ishinzwe i kambi ya Kavumu. Barangije ibashyikiriza OPG w’iki gipolisi wo kuri iriya sitasiyo.

Bakomeza bavuga ko kuri uyu wa mbere ni bwo bariya basore bahawe igipolisi gikora muri Documentation y’i Ntara ya Cankuzo, kandi ko ari cyo cyaje kubijanira.

Bugira buti: “Bafashwe ku Cyumweru nyuma ya saa sita zamanywa, barimo gutegera amakuru yari muri adio. Hanyuma mu gitondo cya none, polisi ushinzwe iperereza w’ikambi ya Kavumu warimo ababaza, documentation ya Cankuzo yahise imuhamagara imutegeka kutabarekura, ubwo yahise yohereza abakozi bayo barabajana. Ariko babajanye nabi cyane.”

Twabwiwe kandi ko kuva ubwo igipolisi gikora muri documantatio cyajanye bariya basore b’impunzi, ntayandi makuru yabo arongera kumenyekana.

Bibaye mu gihe itangaza makuru n’abaharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, bavuga ko ibikorwa byo gufata Abanyamulenge byabereye mu Buterere na Cibitoki, kandi ko bafatwa bagashyirwa mu bikamyo bya Polisi, ndetse hibazwa aho abafatwa barimo bajanwa.

Ibi ntacyo abategetsi b’u Burundi barabivugaho.
Umunyamategeko Moïse Nyarugabo akaba n’uwo mubwoko bw’Abanyamulenge, mu butumwa aheruka kwandikira perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yamusabye ko muri iki gihugu haba kubahiriza uburenganzira bw’impunzi z’Abanye-kongo b’Abanyamulenge, nyuma y’ibikorwa byo kubata muri yombi bikomeje kwiyongera.

Muri iki gihugu hakomeje kwiyongera ibyo guhohotera abantu ndetse hakiyongeraho n’imbwirwaruhame ziteye impungenge za bamwe mu bayobozi bakuru b’iki gihugu

Tags: AbanyamulengeAbasoreBurundiguhohoteraKavumu

Related Posts

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Bujumbura Mu Rujijo: Pasiteri Isidori Mbayahaga Ari Kubazwa n’Inzego z’Iperereza
Regional Politics

Bujumbura Mu Rujijo: Pasiteri Isidori Mbayahaga Ari Kubazwa n’Inzego z’Iperereza

September 14, 2026
Rwanda–Burundi: Amagambo Akomeye ya Nduhungirehe Asubiza Bizimana ku Kibazo cya FDLR
Regional Politics

Rwanda–Burundi: Amagambo Akomeye ya Nduhungirehe Asubiza Bizimana ku Kibazo cya FDLR

September 14, 2026
Following the Arrest of Three Pastors, Another Munyamulenge Arrested in Bujumbura
Regional Politics

Following the Arrest of Three Pastors, Another Munyamulenge Arrested in Bujumbura

September 12, 2026
Next Post
Hamenyekanye amafaranga Tshisekedi yahaye Ndayishimiye kugira ngo yohereze abasirikare be muri RDC.

Hamenyekanye amafaranga Tshisekedi yahaye Ndayishimiye kugira ngo yohereze abasirikare be muri RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • UVIRA: Amasasu menshi yumvikanye i Kalundu no ku Ndondo, amakuru atandukanye ku cyateye imirwano
  • RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
  • Perezida Tshisekedi akomeje kunengwa ku bibazo by’umutekano wa Minembwe — Rugeyo yasabye ibiganiro
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?