Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Guhohotera Abanyamulenge b’impunzi mu Burundi byongeye gufata indi ntera.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 17, 2025
in Regional Politics
0
Guhohotera Abanyamulenge b’impunzi mu Burundi byongeye gufata indi ntera.
105
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Guhohotera Abanyamulenge b’impunzi mu Burundi byongeye gufata indi ntera.

You might also like

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Abasore ba Banyamulenge b’impunzi mu Burundi bafunzwe n’igipolisi cyo muri iki gihugu, bashinjwa kuba basanze bari gutegera amakuru bumvaga muri adio, avuga ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho ingabo z’iki gihugu zoherejwe gufasha ingabo za Congo kurwanya umutwe wa M23 ukomeje gutsinda cyane iz’i ngabo zaje ku w’u rwanya.

Ni amakuru Minembwe.com ikesha ababonye aho aba basore bafatiwe, ariko ku bw’umutekano banga ko umwirondoro wabo uja hanze.

Aya makuru akubiye mu nyandiko baduhaye agaragaza ko bariya Banyamulenge b’impunzi bafunzwe n’igipolisi cy’u Burundi, bari bacyumbikiwe mu nkambi ya Kavumu iri mu Ntara ya Cankuzo.

Muri iz’i nyandiko bavuga ko hafunzwe uwitwa Nkiriho, Danny Ndahigima na Mutabazi Ntambara.

Nk’uko babisobanuye bavuze ko “polisi yabafashe ahar’ejo tariki ya 16/02/2025, ibajana kuri sitasiyo yayo ishinzwe i kambi ya Kavumu. Barangije ibashyikiriza OPG w’iki gipolisi wo kuri iriya sitasiyo.

Bakomeza bavuga ko kuri uyu wa mbere ni bwo bariya basore bahawe igipolisi gikora muri Documentation y’i Ntara ya Cankuzo, kandi ko ari cyo cyaje kubijanira.

Bugira buti: “Bafashwe ku Cyumweru nyuma ya saa sita zamanywa, barimo gutegera amakuru yari muri adio. Hanyuma mu gitondo cya none, polisi ushinzwe iperereza w’ikambi ya Kavumu warimo ababaza, documentation ya Cankuzo yahise imuhamagara imutegeka kutabarekura, ubwo yahise yohereza abakozi bayo barabajana. Ariko babajanye nabi cyane.”

Twabwiwe kandi ko kuva ubwo igipolisi gikora muri documantatio cyajanye bariya basore b’impunzi, ntayandi makuru yabo arongera kumenyekana.

Bibaye mu gihe itangaza makuru n’abaharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, bavuga ko ibikorwa byo gufata Abanyamulenge byabereye mu Buterere na Cibitoki, kandi ko bafatwa bagashyirwa mu bikamyo bya Polisi, ndetse hibazwa aho abafatwa barimo bajanwa.

Ibi ntacyo abategetsi b’u Burundi barabivugaho.
Umunyamategeko Moïse Nyarugabo akaba n’uwo mubwoko bw’Abanyamulenge, mu butumwa aheruka kwandikira perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yamusabye ko muri iki gihugu haba kubahiriza uburenganzira bw’impunzi z’Abanye-kongo b’Abanyamulenge, nyuma y’ibikorwa byo kubata muri yombi bikomeje kwiyongera.

Muri iki gihugu hakomeje kwiyongera ibyo guhohotera abantu ndetse hakiyongeraho n’imbwirwaruhame ziteye impungenge za bamwe mu bayobozi bakuru b’iki gihugu

Tags: AbanyamulengeAbasoreBurundiguhohoteraKavumu
Share42Tweet26Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo.

by Bruce Bahanda
June 2, 2025
0
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo. Nyuma y'uko bimenyekanye ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo...

Read moreDetails
Next Post
Hamenyekanye amafaranga Tshisekedi yahaye Ndayishimiye kugira ngo yohereze abasirikare be muri RDC.

Hamenyekanye amafaranga Tshisekedi yahaye Ndayishimiye kugira ngo yohereze abasirikare be muri RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?