Hamenyekanye amafaranga Tshisekedi yahaye Ndayishimiye kugira ngo yohereze abasirikare be muri RDC.
Intambara ikomeje kubica bigacika mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Congo(FARDC), yatumye amasezerano ya perezida Félix Tshisekedi wa Congo na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye avugisha benshi, aho igisirikare cy’igihugu cye cyinjiye muri iyi ntambara gufasha icya Kinshasa kurwanya uyu mutwe wa M23, ariko kigatsindwa bikomeye.
Ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ibanga ajyanye n’ubufanye mu byagisirikare. Ni amasezerano yari igamije gushyira ingabo z’u Burundi mu Ntara ya Kivu Yaruguru kugira ngo zifashe iza RDC guhashya umutwe wa M23. Tshisekedi yemeye gutanga inkunga igizwe n’amafaranga n’ibikoresho by’intambara kugira ngo ingabo z’u Burundi zikomeze urugamba.
Kuva ingabo z’u Burundi zagera mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC, habaye impinduka zikomeye z’u rugamba. Kimwecyo zari zifite intego yo kumaraho M23 ariko ikomeza kuzirusha imbaraga, binatuma iz’i ngabo z’u Burundi zitakarizwa icyizere. Kuko icyo gihe umubare w’ingabo z’u Burundi zagwaga kurugamba wagiye urushyaho kwiyongera. Ibyateje impagarara mu gihugu cy’u Burundi.
Binyuze muri ayo masezerano, perezida Tshisekedi yahaye Ndayishimiye miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika nk’ishimwe.
Perezida Félix Tshisekedi yagombaga guha buri musirikare w’u Burundi ubarizwa muri RDC amafaranga ahwanye n’amadolari 5000. Ariko ibi byaje kugaragara ko atageze ku basirikare kuko bivugwa ko amafaranga yajaga kwa Ndayishimiye ubwe ndetse n’abandi bohafi ye bake, naho abasirikare bagakomeza guhembwa ayo bahembwaga mu Burundi.
Nyamara kandi Ndayishimiye yari yizeye ko ingabo ze zizagera ku ntego mu buryo bworoshye, ariko byaje kumugaragarira ko bitari byoroshye kurwanya umutwe wa M23. Ndetse kandi, nyuma yaho ingabo z’u Burundi zitsinzwe muri Kivu Yaruguru, yabaye ngombwa ko zoherezwa no muri Kivu y’Amajy’epfo, nanone naho m23 irazikubita kubi, yo ikomeza kwagura ibirindiro byayo.
Nyuma y’aho abonye ko ingabo ze zitari gutsinda urugamba nk’uko yari abyiteze, yigiye inama yo kuvana ingabo ze muri RDC. Kubera amasezerano yagiranye na Tshisekedi ndetse n’inyungu yagiye abikuramo, byamubereye ikibazo kuzivanayo. Binavugwa ko ibi byateje n’umwuka mubi hagati mu Burundi, ahanini mu bategetsi.
Kuri ubwo rero, amasezerano y’i gisirikare hagati ya perezida Félix Tshisekedi na mugenzi we Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yagize uruhare rukomeye mu gukomeza intambara mu Burasirazuba bwa RDC. Gusa, yari agamije guhashya umutwe wa, ariko bigenda uko bitari byitezwe, ingabo z’u Burundi n’iza Congo Kinshasa zihura n’akaga gakomeye ko gutsindwa no gukoza izoni abakuru b’ibihugu byabo.