Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Iby’imbitse ku mirwano yabereye Uvira muri Kivu y’Epfo.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 18, 2025
in Regional Politics
0
Iby’imbitse ku mirwano yabereye Uvira muri Kivu y’Epfo.
123
SHARES
3.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Iby’imbitse ku mirwano yabereye Uvira muri Kivu y’Epfo.

You might also like

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Umutekano ukomeje kuzamba muri Uvira ahanini kubera imirwano irimo kuhabera hagati y’ingabo za Leta ya Kinshasa (FARDC) na Wazalendo, aho yabaye no ku Cyumweru, ikaba yaraguyemo abantu barenga icumi nababiri, barimo abasirikare n’abasivili, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Nk’uko iyi nkuru ivuga iyi mirwano yabaye ku Cyumweru, ni nyuma y’aho umwe mu basirikare ba FARDC yashyize hanze amashusho agaragaza Ingabo za leta zakubiswe bikomeye.

Kimwecyo, ahar’ejo ku wa mbere muri uyu mujyi wa Uvira hagarutse ituze, usibye ko n’uyu munsi byongeye kudogera nyuma y’uko imbunda zikomeje kuwumvikanamo.

Umwe mu baturage baho yabwiye Minembwe.com ati: “Ndumva amasasu yongeye kuba menshi. Twari tuzi ko byarangiye. Ku wa Gatandatu, ku Cyumweru no ku wa mbere byari ibindi. Hapfuye abantu batari munsi ya 14. Barimo abasirikare n’abaturage.”

Avuga ko iyi mirwano yavuye kukuba hari abasirikare bari guhunga M23, Wazalendo bakabaka imbunda nabo bakanga kuzirekura, bagahera ho bakarwana.

Ibi bikaba biri gutuma umutekano wo muri ibyo bice ukomeza kuzamba, kugezaho aba maduka banga kuyakingura.

Ati: “Abantu tubuze amahoro muri Uvira. Nta n’umwe uri gukingura iduka rye; kandi urakingura abasoda ba FARDC na Wazalendo bakarisahura. Bakaryeza!”

Uyu muturage wo mu bwoko bw’Abapfulero uturiye Uvira, yavuze ko ubu bari kwifuza M23 ngo kuko ari yo irimo amahoro y’iki gihugu.

Yagize ati: “Abantu batangiye gukunda M23 ize vuba muri Uvira, kuko abantu baratesetse. Yewe ndetse turabona ko uwo mutwe watinze kutugeraho, kuko umutekano ntawo dufite.”

Hari andi makuru avuga ko Wazalendo basabye FARDC ibikoresho kugira ngo barwanye M23 na yo irabibima, ruhita rwambikana.

Uriya muturage utifuje gutangaza amazina ye, yongeye kandi ati: “Ku wa mbere ejo hashize, hari agahenge ariko nanone nta modoka zarimo zigaragara mu muhanda. Ndetse ko ntabantu batambuka muri iyo mihanda.”

Ikindi kandi nuko nta mashuri, kuko arafunze, ubucuruzi bwafunze, abantu baho bafite ubwoba bwinshi.

Ukuriye sosiyete sivili yo muri Uvira, Serge Kigwati, nawe yemeje aya makuru avuga ko iyi mirwano yatewe no kuba Wazalendo barashatse kwambura intwaro abasirikare ba FARDC bahunze bava i Bukavu. FARDC irabyanga bikaviramo guhangana bakoresheje imbunda.

Uriya muturage wavuganaga na Minembwe.com yavuze kandi ko muri Uvira ntabuyobozi bugihari; yemeza ko bahunze baja i Kalemi abandi baja i Bujumbura.

Amakuru atandukanye avuga ko abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 bakomeje kumanuka bava i Bukavu basatira umujyi wa Uvira, ibyo aba barwanyi bo bataremeza.

Amashusho abigaragaza yashyizwe kumbuga nkoranyambaga yerekana abaturage b’ahitwa i Panzi mu majyepfo ya Bukavu bakira aba barwanyi. Andi mashusho yafashwe n’abaturage yerekana abo barwanyi abaturage bavuga ko bageze ahitwa i Nyangenzi ku nzira yerekeza Uvira.

Umujyi wa Uvira uherereye ku kiyaga cya Tanganyika, uri kuri kilometero 25 uvuye i Bujumbura mu Burundi wambukiye ku mupaka wa Gatumba.
Uyu mujyi ukaba utuwe n’abaturage babarirwa mu bihumbi amagana.

Gusa, kuva ku Cyumweru kugeza ahar’ejo, abantu benshi bamaze guhunga bava muri uwo mujyi. U Burundi buvuga ko bumaze kwakira impunzi zigera ku 10.000 zajanywe mu nkambi z’agateganyo ziri mu Ntara za Cibitoke na Bubanza mbere yo kwigizwa kure y’u mupaka nk’uko amategeko mpuzamahanga abiteganya.

Tags: ImirwanoUviraWazalendo
Share49Tweet31Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Kwa Tshisekedi barakajwe n'itsinda ry'abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23. Repubulika ya demokarasi ya Congo yagaragaje ko yababajwe n'urwego rwa karere ka Afrika y'ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura...

Read moreDetails

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails
Next Post
Ibivugwa kuri Tshisekedi wamaze kwaka ubuhungiro aranabwemererwa.

Ibivugwa kuri Tshisekedi wamaze kwaka ubuhungiro aranabwemererwa.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?