Abasirikare ba UPDF bamaze kugera i Bunia muri RDC.
Abasirikare ba Uganda (UPDF) bamaze kugera mu mujyi wa Bunia mu Ntara ya Ituri, nyuma y’iminsi mike umugaba mukuru w’ingabo z’iki gihugu cya Uganda abitangaje, aho yavuze ko bazajyayo guhagarika ubwicyanyi bukorerwa Abahema abo yavuze ko ari amaraso ye.
Ku ya 15/02/2025, ni bwo General Kainarugaba Muhoozi yatanze itegeko ku nyeshyamba zose ziri muri uwo mujyi wa Bunia kurambika intwaro hasi mu gihe kitarenze amasaha 24.
Uyu mujyi wa Bunia uri mu ntera y’ibirometero 40 uvuye ku mupaka wa Uganda n’uwa RDC.
Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda yavuze ko igihe ziriya nyeshyamba zitarambitse imbunda zabo hasi, ingabo ze zi zaza kubavugutira umuti.
Rero, ahar’ejo izi ngabo za Uganda zinjiye muri Bunia kujya kugoboka Abahema bicwaga amanywa n’ijoro.
Kimwecyo, igisirikare cya Uganda kwinjira muri Bunia ni ibyo cyumvikanyeho n’icya Repubulika ya demokarasi ya Congo(FARDC), ndetse bikaba byaremeranyije kuzafanya kurinda uyu mujyi n’abaturage bawutiuriye.
Ni n’amakuru yatangajwe n’umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig.Gen. Félix Kulayigye, aho yatangaje ko umujyi wa Bunia kuri ubu ugenzurwa n’ingabo zabo zifatanyije n’iza Congo.
Ibyo bikozwe nyuma y’aho ubwicyanyi bukorerwa Abahema muri uyu mujyi bwari bumaze gufata indi ntera, bakaba bicwaga n’inyeshyamba zifatanyije n’abo mu bwoko bw’Abalendu.
Nyamara kandi ingabo za Uganda ziri muri RDC kuva mu mpera z’u mwaka w’ 2021, mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF Nalu.
Iz’i ngabo zigeze i Bunia mu gihe bamwe mu Banye-Kongo basabaga ko zirukanwa zikava kuri ubu butaka bw’iki gihugu, ngo kuko ntacyo zifashije abaturage bacyo.