• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ukuri ku bivugwa kuri Col.Makanika.

minebwenews by minebwenews
February 20, 2025
in Regional Politics
0
Umusaza Col.Rukunda Michel yasimbutse urupfu.
413
SHARES
10.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ukuri ku bivugwa kuri Col.Makanika.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Colonel Michel Makanika uyoboye Twirwaneho mu misozi miremire y’Imulenge muri Kivu y’Amajy’epfo, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, uwo ibinyamakuru byinshi bivugwa ko yapfuye, ariho, nk’uko iyi nkuru tuyikesha umwe mu bayobozi bakomeye muri Twirwaneho.

Ahagana ku mugoroba w’ahar’ejo tariki ya 19/02/2025, nibwo inkuru zakomeje gucicibikana ku binyamakuru bikorera mu kwaha kwa perezida Félix Tshisekedi, n’ibindi mpuzamahanga bivuga ko uyu musirikare yapfuye, kandi ko yarashwe na drone y’ingabo za Leta ya Kinshasa.

Nk’uko bimwe muri ibyo binyamakuru byasobanuye aya makuru, birimo n’ijwi ry’Amerika byavuze ko yarasiwe i Gakangala mu Minembwe aho yarari.

Ndetse kandi aya makuru yavugaga ko drone yateraga ibisasu yica Colonel Makanika byaturukaga mu Marango yo mu Gahwela hateganye n’irango rya Gitavi irifatwa nk’irango rirerire muri aka gace ka Minembwe.

Ariko amakuru Minembwe.com imaze guhabwa n’umwe mu buyobozi ba Twirwaneho, ahamya ko uyu musirikare mukuru uyoboye itsinda rya Twirwaneho rirwanirira Abanyamulenge ariho, kandi ko iriya drone itarashye ahari Twirwaneho hubwo ko yateye ibisasu mu muhana utuwe n’abasivili.

Yagize ati: “Ndaguhamiriza ko Makanika atapfuye. Amakuru avuga ko atariho, ari gutangwa n’abasirikare ba leta ya Kinshasa.”

Yakomeje agira ati: “Erega bagize ibyasoni y’uko bateye ibisasu mu mihana y’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge. Naho ibyo bavuga ko barashe Makanika arapfa ni binyoma byambaye ubusa.”

Umuhana wa Gakangala watewemo ibisasu by’ingabo za FARDC aho zakoresheje drone mu kubitera, uherereye impande y’umugezi munini mu Minembwe wa Lwiko. Aka gace karimo imihana itatu uwo mu Ndegu, mu Basita no kuri Neuf, aha kuri Neuf niho Makanika yari aherereye.

Ingabo za FARDC kugaba ibitero i Gakangala byari mu rwego rwo kugira ngo bice Makanika uwo zishinja kwifatanya n’umutwe wa M23 ubazengereje.

Ni nyuma y’uko yari aheruka gutangaza ko kwifatanya n’uwo mutwe ari ntacyo bitwaye ngo kuko urwanira ukubaho kwa benshi.

Yagize ati: “Umuntu wese ubabajwe n’ibitubaho, yaba m23 cyangwa abandi, ni uko na bo babazwa n’ivangura, itotezwa n’iyicwa ry’ubwoko bumwe buzira uko bwaremwe. Uwo muntu tuzafatanya nawe.”

Tags: MakanikaTwirwaneho
Share165Tweet103Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post

M23 yafashe centre ya Walungu muri Kivu y'Epfo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?