Ukuri ku bivugwa kuri Col.Makanika.
Colonel Michel Makanika uyoboye Twirwaneho mu misozi miremire y’Imulenge muri Kivu y’Amajy’epfo, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, uwo ibinyamakuru byinshi bivugwa ko yapfuye, ariho, nk’uko iyi nkuru tuyikesha umwe mu bayobozi bakomeye muri Twirwaneho.
Ahagana ku mugoroba w’ahar’ejo tariki ya 19/02/2025, nibwo inkuru zakomeje gucicibikana ku binyamakuru bikorera mu kwaha kwa perezida Félix Tshisekedi, n’ibindi mpuzamahanga bivuga ko uyu musirikare yapfuye, kandi ko yarashwe na drone y’ingabo za Leta ya Kinshasa.
Nk’uko bimwe muri ibyo binyamakuru byasobanuye aya makuru, birimo n’ijwi ry’Amerika byavuze ko yarasiwe i Gakangala mu Minembwe aho yarari.
Ndetse kandi aya makuru yavugaga ko drone yateraga ibisasu yica Colonel Makanika byaturukaga mu Marango yo mu Gahwela hateganye n’irango rya Gitavi irifatwa nk’irango rirerire muri aka gace ka Minembwe.
Ariko amakuru Minembwe.com imaze guhabwa n’umwe mu buyobozi ba Twirwaneho, ahamya ko uyu musirikare mukuru uyoboye itsinda rya Twirwaneho rirwanirira Abanyamulenge ariho, kandi ko iriya drone itarashye ahari Twirwaneho hubwo ko yateye ibisasu mu muhana utuwe n’abasivili.
Yagize ati: “Ndaguhamiriza ko Makanika atapfuye. Amakuru avuga ko atariho, ari gutangwa n’abasirikare ba leta ya Kinshasa.”
Yakomeje agira ati: “Erega bagize ibyasoni y’uko bateye ibisasu mu mihana y’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge. Naho ibyo bavuga ko barashe Makanika arapfa ni binyoma byambaye ubusa.”
Umuhana wa Gakangala watewemo ibisasu by’ingabo za FARDC aho zakoresheje drone mu kubitera, uherereye impande y’umugezi munini mu Minembwe wa Lwiko. Aka gace karimo imihana itatu uwo mu Ndegu, mu Basita no kuri Neuf, aha kuri Neuf niho Makanika yari aherereye.
Ingabo za FARDC kugaba ibitero i Gakangala byari mu rwego rwo kugira ngo bice Makanika uwo zishinja kwifatanya n’umutwe wa M23 ubazengereje.
Ni nyuma y’uko yari aheruka gutangaza ko kwifatanya n’uwo mutwe ari ntacyo bitwaye ngo kuko urwanira ukubaho kwa benshi.
Yagize ati: “Umuntu wese ubabajwe n’ibitubaho, yaba m23 cyangwa abandi, ni uko na bo babazwa n’ivangura, itotezwa n’iyicwa ry’ubwoko bumwe buzira uko bwaremwe. Uwo muntu tuzafatanya nawe.”