Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

“Yaraye mu mugozi azira Twirwaneho mu Bibogobogo,” ibivugwa n’abaturage.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 24, 2025
in Regional Politics
0
FARDC iri guhiga Abasore ba Banyamulenge bukware mu Bibogobogo.
129
SHARES
3.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

“Yaraye mu mugozi azira Twirwaneho mu Bibogobogo,” ibivugwa n’abaturage.

You might also like

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Colonel Ntagawa Rubaba uyoboye abasirikare ba Leta y’i Kinshasa bari mu Bibogobogo, yafunze umusore w’Umunyamulenge witwa Pilote amuziza gushyigikira ibikorwa byo kwirwanaho.

Igihe c’isaha ya saa kumi nebyiri z’umugoroba w’ahar’ejo ni bwo Pilote yafashwe n’abasirikare ba Col.Ntagawa, bahita bamufungira mu kigo cya gisirikare kiri aha mu Bibogobogo.

Umwe mu baturage batuye mu Bibogobogo yahaye ubwanditsi bwa Minembwe.com ubutumwa bwanditse bugira buti: “Mu dutabarize, Col.Ntagawa karadufunga atuziza Twirwaneho. Ubu saa kumi nebyiri z’umugoroba yafashe Pilote. Ubu arafunze kandi yamutwaye nabi.”

Hagize iminsi abasirikare ba Leta bakorera muri ibi bice barwanya ibikorwa byo kwirwanaho nigisa nabyo cyose.

Fardc yabirwanyije ifatanyije n’abapolisi bakorera muri ibi bice, aho ndetse babyinjijemo n’abamwe mu baturage bo muri ubu bwoko bw’Abanyamulenge batuye mu Bibogobogo.

Hari n’amakuru yatanzwe mbere yavugaga ko aka gace ka Bibogobogo kaba gashaka gushirwamo abarwanyi bo mu mutwe wa Gumino, akaba ari yo mpamvu bamwe badashaka Twirwaneho.

Ni n’amakuru yahamyaga ko iyo gahunda yapanzwe na Lt.Gen.Pacifique Masunzu, gusa abashigikiye Twirwaneho bagenda babyikoma imbere.

Akaba ari yo mpamvu bamwe batangiye gufungwa, nk’uko Abanya-Bibogobogo bakomeje babivuga.

Nyamara Twirwaneho yo mu Minembwe iyobowe na Brig.Gen. Charles Sematama, uzwi nk’Intare-batinya, imaze kwigarurira ibice byinshi byo mu misozi ya Fizi na Mwenga, ahazwi nk’i Mulenge.

Ni mu gihe kurubu igenzura komine ya Minembwe yose ndetse na Mikenke muri secteur ya Itombwe. Ubundi kandi aheruka gutangaza ku mugaragaro ko yifatanyije n’umutwe wa m23 kurwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa ngo kuko buhora butoteza no kwica Abanyamulenge bubaziza uko baremwe.

Tags: BibogobogoMu mugoziPilote
Share52Tweet32Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo.

by Bruce Bahanda
June 2, 2025
0
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo. Nyuma y'uko bimenyekanye ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo...

Read moreDetails
Next Post
Mu Burundi ubwoba ni bwose nyuma yaho intambara iri kubasatira iva muri RDC.

Mu Burundi ubwoba ni bwose nyuma yaho intambara iri kubasatira iva muri RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?