“RDC iri hafi guturika,” ibivugwa na Joseph Kabila.
Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatangaje ko iki gihugu cyabo kiri hafi guturika ngo kubera intambara iri kukiberamo imbere, ndetse ko ishobora no gufatira akarere kose.
Ni amakuru yashyizwe hanze n’ikinyamakuru cya Sunday Times cyo muri Afrika y’Epfo, aho cyatangaje ko Joseph Kabila aheruka kuvuga ko ibintu muri RDC bikomeje kuba bibi cyane.
Cyagize kiti: “Ibintu muri Congo byarushijeho kuba bibi cyane. Kugeza aho igihugu kiri hafi guturika kubera intambara y’imbere, ishobora no guhungabanya akarere kose.”
Cyongeyeho kandi ko Kabila yavuze ngo “niba aya makimbirane n’imizi yayo bidakemuwe neza, umuhate wo kuyarangiza uzaba imfabusa.”
Joseph Kabila avuga ko impamvu nyamukuru y’iki kibazo ari “ubushake buboneka bwa Leta iriho bwo kwica amasezerano yavuye mu biganiro byahuje Abanye-Congo i San City bikageza ku itegeko nshinga ryatewe mu 2006.”
Kabila kandi yashimangiye ibi avuga ko “kugerageza kose kurangiza iki kibazo wirengagije imizi yacyo, ntibizageza ku mahoro arambye.”
Kinshasa ntacyo irasubiza kubyatangajwe na Joseph Kabila, ariko ubu butegetsi bumushinja gutera inkunga umutwe wa m23 uwo uhanganye n’ubu butegetsi ukaba ugenzura intara ya Kivu y’Epfo n’i Yaruguru.
Perezida Tshisekedi yagiye ku butegetsi asimbuye Joseph Kabila mu mwaka w’2019. Kuva icyo gihe imirwano yahise yaduka rugikubita kugeza n’uyu munsi.
Abasesenguzi benshi bemeza ko Tshisekedi yanze gukurikiza amasezerano y’ibanga yagiranye na Joseph Kabila mbere yo kumusimbura. Bikaba biri mubyatumye ingoma ye igira ibibazo bikomeye by’intambara.
Mu cyumweru gishize, yanatangaje ko agiye kuvugurura igisirikare cye, kugira ngo akomeze ahangane n’umutwe wa m23 kuri ubu ugenzura ibice byinshi byo mu Burasizuba bw’iki gihugu.