Iby’igitero kigiye kugabwa mu Minembwe.
Haravugwa amakuru y’igitero kigiye kugabwa mu Minembwe cy’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (Fardc) kubufatanye n’abarwanyi bo muri Wazalendo, kikaba cyinutse i Baraka muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Epfo.
Ni igitero aya makuru avuga ko cyazamutse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 24/02/2025, aho ngo kiyobowe na Colonel Karateka.
Mu butumwa bw’amajwi Minembwe.com imaze kwakira bugaragaza ko abasirikare boherejwe kugaba icyo gitero boba bari kuzamuka umusozi wo kwa Mulima, uherereye mu ntera ngufi uvuye mu Minembwe centre.
Bugira buti: “Col.Karateka yazamutse n’abasirikare benshi avuye i Baraka agiye gutera mu Minembwe. Bashobora kuba bageze kwa Mulima bakomereza mu Minembwe.”
Ubundi butumwa buvuga kuri iyi nkuru bugira buti: “Bazamutse mu masaha yakare, ubu bageze kure!”
Centre ya Minembwe, Twirwaneho yayifashe ku wa kane tariki ya 21/02/2025, iyirukanamo ingabo za Fardc n’abafatanyabikorwa babo, barimo FDLR na Wazalendo.
Ndetse undi munsi wa kurikiyeho, aba barwanyi ba Twirwaneho bongeye gufata Mikenke.
Aba basirikare ba Leta nyuma y’aho bahunze muri ibyo bice bamanutse iyo kwa Mulima, bikavugwa kwaribo bategetswe kongera kugaruka kurwanya Twirwaneho no gusubira mu bigo byabo bya gisirikare biri i Lundu, Mikenke na Minembwe centre ibigenzurwa n’abarwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho kuri none.