Ivangura rikorerwa abavuga igiswahili muri RDC ryamaganwe.
Idini gatolika rinyuze mu basenyeri bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, bamaganye ivangura rikorerwa abavuga ururimi rw’igiswahili mu murwa mukuru w’iki gihugu wa Kinshasa.
Bikubiye mu itangazo aba basenyeri bashyize hanze, rivuga ko batewe n’umubabaro w’uko Abanye-Congo batotezwa bagenzi babo kubera ko bavuga ururimi rw’igiswahili.
Bivugwa ko abarimo gukorerwa itotezwa mu mujyi wa Kinshasa ngo babakekaho kuba ari Abanyarwanda.
Muri iryo tangazo idini gatolika muri RDC rivuga ko ribabajwe no kubona bamwe mu bayobozi b’amadini n’abanyapolitiki bakoresha imvugo zitanya abenegihugu ndetse zikabiba urwango rikorerwa Abanye-Congo kubera inkomoko yabo n’ururimi rwabo.
Aba basenyeri bavuga kandi ko hari imvugo z’urwango ziri gukongezwa na bamwe mu bayobozi, bityo zigasembura ibikorwa by’ubunyamanswa.
Ihuriro ry’Abasenyeri Gatolika muri RDC rirahamagarira amoko yose agize iki gihugu kureka kubabaza bene wabo biturutse ku bigisha ivangura no gushaka kwirukana abavuga igiswahili aho bakomoka mu Burasizuba bw’iki gihugu.
Amafoto yashyizwe hanze mu minsi mike ishyize, agaragaza ko bamwe mu Banye-Congo bavuga ururimi rw’igiswahili mu mujyi wa Kinshasa bakorerwa iyicarubozo barikorerwa na benewabo b’Abanye-Congo.
Ayo mafoto agaragaza hari abambaye imyenda y’igisirikare, baryamisha umugore hasi, bakamukubita ibiboko.