Abasirikare bayobowe na Lt.Gen. Masunzu, basahuye n’abaturage bitakekwa ko bosahura!
Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo(FARDC), zasahuye ama-depôts n’amaduka y’abacuruzi b’Abashi n’Ababembe bo kwa Mulima muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Epfo, mu Burasizuba bw’iki gihugu, ubwo zari zizamutse kugaba ibitero mu Minembwe, ziyasahura zivuga ko ibiyarimo bigemurirwa Abanyarwanda, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abavuga.
Aha’rejo, ahagana igihe c’isaha z’igicamunsi ni bwo ingabo zibarizwa muri zone ya gatatu, iyobowe na Lieutenant General Pacifique Masunzu zinjiye mu maduka y’abaturage kwa Mulima zirayasahura, zirayeza.
Bivugwa ko aba basirikare barimo umusirikare witwa Karateka ufite ipeti rya Colonel.
Amakuru agera kuri Minembwe.com akavuga ko izi ngabo n’izari zategetswe kuva i Baraka zikaja kugaba igitero mu Minembwe ahaheruka kwigarurirwa n’umutwe wa Twirwaneho, aho uyu mutwe wahise ufata ibigo bya Fardc byose byari muri iki gice cya Minembwe, harimo ikigo cy’i Lundu, Madegu, Kizaba, n’icya Mikenke.
Ubutumwa bwanditse twahawe buhamya aya makuru bugira buti: “Kwa Mulima ama-depôts y’abacuruzi b’Abashi, Ababembe n’Abapfulero, ingabo ziyobowe na Gen. Masunzu zayasahuye.”
Ubu buhamya bunavuga kandi ko ariya maduka n’ama-dépôts byasahuwe, bayitaga ay’Abanyarwanda, ariko nyamara yari ay’Ababembe, Abashi n’Abapfulero.
Ati: “Fardc yasahuye ariya maduka n’ama-dépôts, bayita ay’Abanyarwanda.”
Usibye kuyasahura banayatwitse, nk’uko ubuhamya bukomeza bubivuga.
Ati: “Barangije gusahura, ibisigaye barabitwika.”
Andi makuru avuga kuri icyo gikorwa cyo gusahura avuga ko biriya bicuruzwa, abasirikare babisahuye baranabitwika, ngo kuko bijanwa gucururizwa mu Minembwe ahatuwe n’Abanyamulenge abo aba basirikare barimo bita “Abanyarwanda.”
Muri ibyo bicuruzwa abasirikare basahuye, aya makuru akomeza avuga ko byarimo imyenda, inkweto, n’ibiryo, n’ibindi byinshi bitandukanye.
Aha Kwa Mulima, abasirikare ba Leta bakoreye ibyo bikorwa bigayitse, ni agace kagabanya Minembwe n’igice gituwe n’Ababembe muri teritware ya Fizi. Akaba ari ho haba inzira ihuza Minembwe na Fizi ku i Zone n’i Baraka .