Mu kirere cya Minembwe hagaragaye icyateye abaturage ubwoba.
Nyuma y’aho abaturage mu Minembwe babonye indege yo mu bwoko bwa drone iri kuzenguruka ikirere cyaho, bagize ubwoba bwinshi, bakeka ko bashobora kuba bagiye guterwa ibisasu n’ingabo za Fardc zihora zihiga ubuzima bwabo.
Minembwe ni agace gasanzwe gatuwe n’abo mu bwoko bw’Abanyamulenge, ikaba isanzwe ari komine ibarizwa mu ntara ya Kivu y’Epfo mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Mu cyumweru gishize aka gace kigaruriwe n’umutwe wa Twirwaneho, nyuma y’iminsi ibiri gusa ingabo za Fardc zigabye igitero cya drone i Gakangala kigahitana Gen.Rukunda Michele uzwi cyane nka Makanika wari uyoboye Twirwaneho.
Kuba rero iyi ndege yazengurutse ikirere cya Minembwe, byatumye bakeka ko yaba ishaka kongera kugaba ibitero ku Banyamulenge.
Umwe mu baturage yabwiye Minembwe.com ati: “Indege yamaze amasaha atanu iri kuzenguruka ikirere cya Minembwe. Icyigambiriye n’icyo tutaramenya.”
Ahagana isaha ya saa moya zuzuye ni bwo iriya drone yagaragaye, igeza isaha ya saa tanu z’igitondo cy’ejo hashize tariki ya 24/02/2025, ikiri kuzenguruka.
Ni nyuma y’aho umuyobozi w’uyu mutwe wa Twirwaneho, Brig.Gen Charles Sematama uzwi nk’Intare-batinya, yari yatangaje ko bagiye kwifatanya n’uwa m23 kurwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa ngo kuko buhora butoteza no kwica abaturage babo.
Ubwo uyu muyobozi yaganiraga n’ijwi ry’Amerika yavuze ko batakomeza kurebera ubwicanyi bukorerwa benewabo, bityo ko bagiye kurwana bivuye inyuma bakureho ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.