Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Mu kirere cya Minembwe hagaragaye icyateye abaturage ubwoba.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 25, 2025
in Regional Politics
0
FARDC igitero yagabye mu Banyamulenge yacyambuwemo ibikoresho bikaze.
127
SHARES
3.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mu kirere cya Minembwe hagaragaye icyateye abaturage ubwoba.

You might also like

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Nyuma y’aho abaturage mu Minembwe babonye indege yo mu bwoko bwa drone iri kuzenguruka ikirere cyaho, bagize ubwoba bwinshi, bakeka ko bashobora kuba bagiye guterwa ibisasu n’ingabo za Fardc zihora zihiga ubuzima bwabo.

Minembwe ni agace gasanzwe gatuwe n’abo mu bwoko bw’Abanyamulenge, ikaba isanzwe ari komine ibarizwa mu ntara ya Kivu y’Epfo mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Mu cyumweru gishize aka gace kigaruriwe n’umutwe wa Twirwaneho, nyuma y’iminsi ibiri gusa ingabo za Fardc zigabye igitero cya drone i Gakangala kigahitana Gen.Rukunda Michele uzwi cyane nka Makanika wari uyoboye Twirwaneho.

Kuba rero iyi ndege yazengurutse ikirere cya Minembwe, byatumye bakeka ko yaba ishaka kongera kugaba ibitero ku Banyamulenge.

Umwe mu baturage yabwiye Minembwe.com ati: “Indege yamaze amasaha atanu iri kuzenguruka ikirere cya Minembwe. Icyigambiriye n’icyo tutaramenya.”

Ahagana isaha ya saa moya zuzuye ni bwo iriya drone yagaragaye, igeza isaha ya saa tanu z’igitondo cy’ejo hashize tariki ya 24/02/2025, ikiri kuzenguruka.

Ni nyuma y’aho umuyobozi w’uyu mutwe wa Twirwaneho, Brig.Gen Charles Sematama uzwi nk’Intare-batinya, yari yatangaje ko bagiye kwifatanya n’uwa m23 kurwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa ngo kuko buhora butoteza no kwica abaturage babo.

Ubwo uyu muyobozi yaganiraga n’ijwi ry’Amerika yavuze ko batakomeza kurebera ubwicanyi bukorerwa benewabo, bityo ko bagiye kurwana bivuye inyuma bakureho ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.

Tags: DroneIkirere
Share51Tweet32Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Kwa Tshisekedi barakajwe n'itsinda ry'abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23. Repubulika ya demokarasi ya Congo yagaragaje ko yababajwe n'urwego rwa karere ka Afrika y'ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura...

Read moreDetails

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails
Next Post
Hamenyekanye igikojeje isoni ku ngabo za SADC zacyuwe iwabo zivuye muri RDC.

Hamenyekanye igikojeje isoni ku ngabo za SADC zacyuwe iwabo zivuye muri RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?