Abasirikare ba Fardc bishwe na Wazalendo.
Abasirikare batandatu ba Repubulika ya demokarasi ya Congo(Fardc), bishwe barashwe na Wazalendo muri Sange, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Sange ni agace gaherereye muri teritware ya Uvira, mu ntara ya Kivu y’Epfo. Ahanini aka gace gatuwe n’abo mu bwoko bw’Abapfulero.
Kuri uyu wa kabiri, ahagana igihe c’isaha z’igicamunsi, nibwo habaye ukutumvikana hagati ya Wazalendo na Fardc.
Iyi nkuru igasobanura ko kutumvikana hagati y’izi mpande zombi byavuye kukuba Wazalendo bashinja Fardc guhunga umutwe wa m23, bityo ngu gakomeza kugenda wagura ibirindiro byabo.
Mu minsi mike ishize uyu mutwe wafashe umujyi wa Kamanyola, nyuma y’aho wari uheruka gufata kandi umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Epfo.
Ku cyumweru nabwo byavuzwe ko ingabo zimwe zo muri Fardc zahunze ziva mu Kibaya cya Rusizi, zihungira muri Uvira, kandi nta mirwano yabaye. Ni mu gihe kandi zari zahunze muri centre ya Walungu iza kwigarurirwa n’uyu mutwe wa m23.
Nubwo bivugwa ko izi ngabo ziri guhungira i Uvira ariko inyinshi zariyo nazo zahungiye i Kalemi mu ntara ya Tanganyika, izindi zambuka i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.
Ndetse hari haheruka kwerekanwa n’amashusho ya Wazalendo barimo gutambagira muri Uvira. Muri ayo mashusho banavuze ko ari bo bagenzura uyu mujyi.