I Burundi bikanze intambara bashyiraho ingamba zikaze.
Mu ntara ya Kirundo mu majyaguru y’igihugu cy’u Burundi, aha hana umupaka n’igihugu cy’u Rwanda, hashyizweho amasaha yo gutahiraho, ndetse n’abuza abantu kugenda hanze mu ijoro, kubera impamvu z’umutekano.
Isaha yo gutahiraho yashyizweho na komiseri wa polisi, ibuza abamotari kugenda nyuma ya saa mbiri zijoro, abaturage bo babujijwe kuba bagenda isaha ya saa ine zijoro, cyangwa kuba baja hanze ayo masaha.
Kuva mu ntangiriro zuku kwezi turimo, abayobozi bibanze mu ntara ya Kirundo bashyizeho ingingo zigenga urujya n’uruza kugira ngo bakomeze ingamba zigamije gushimangira umutekano.
Aba bayobozi bavuga ko iki cyemezo kigamije gukumira ibitero bishoboka, cyane cyane ibishobora gukorwa biturutse mu Rwanda ngo bigakorwa n’ingabo z’icyo gihugu, nk’uko babibwiraga abaturage.
Iyi ngingo ikaba ifashwe mu gihe umwuka wo kwikanga intambara muri iki gihugu ugenda urushyaho kwiyongera umunsi ku wundi.
Ariko nubwo bamwe basanga izi ngamba ari ingirakamaro mu bijyanye n’umutekano, ntabwo zabuza gutera ingaruka ku batwara za moto, babona ibikorwa byabo byagizweho ingaruka zikomeye.
Kugabanuka kw’amasaha y’akazi, amafaranga binjizaga yagabanutse, bivugwa ko byatumye ubuzima bwabo bwa buri munsi bugorana. Iki kibazo cyiyongereye ku ibura ry’igitoro, kirarushaho gutuma ingendo zabo n’umwuga wabo ugorana.