Ingabo za FARDC, iz’u Burundi, FDLR na Wazalendo zatwitse imihana y’Abanyamulenge muri Kivu y’Epfo.
Imihana itanu y’Abanyamulenge yatwitswe muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 03/03/2025, ni mu bitero ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (Fardc) iz’u Burundi ku bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR na Wazalendo bagabye ku baturage batuye mu Bibogobogo, Mikenke no majy’epfo ya Minembwe.
Imihana yahiye harimo uwa Kabara, Bijanda, Magaja, aha akaba ari mu gice cya Bibogobogo, icyatewe n’inyeshyamba za Mai-mai ziyobowe n’uwiyita Col.Toronto.
Ahandi imihana y’Abanyamulenge yahiye nk’uko amakuru agera kuri Minembwe.com abivuga ni mu gice cya Mikenke, icyagabwemo ibitero n’ingabo za FARDC n’iz’u Burundi, aho bivugwa ko zatwitse ikambi yarimo impunzi zibarirwa mu bihumbi.
Iyi nkambi y’i mpunzi ya Mikenke yabayeho mu myaka ine ishyize nyuma y’ibitero bya Mai-Mai ku bufasha bw’ingabo za Fardc zagabye ku Banyamulenge bari batuye mu Turambo, Rushasha, Kamombo, Marunde no mu bindi bice byo mu Cyohagati.
Aya makuru akomeza avuga ko iyi nkambi, ingabo z’u Burundi zayitwitse nubwo bitaramenyekana ko yaba yahiye yose.
Ni mu gihe kandi ibitero Mai-Mai yagabye mu nce za Biziba mu majy’epfo ya Minembwe byarangiye naho batwitse imihana y’Abanyamulenge iherereye muri iki gice.
Nyamara nubwo biruko, ariko ntibyabujije ko Twirwaneho yirwanaho ikubita inshuro iri huriro rigizwe n’ingabo z’u Burundi, iza Congo, FDLR na Wazalendo.
Bikavugwa ko ingabo za Congo n’iz’u Burundi zatwitse iriya Nkambi y’i mpunzi ya Mikenke, Twirwaneho yazisubije inyuma, ariko kugeza ubu bakiri mu ihangana rikomeye, mu gihe kandi yamaze no kwigarurira n’igice cya Biziba icyari cyagabwemo ibitero n’inyeshyamba za Mai-Mai.
Hagataho mu Bibogobogo ho, imirwano iracyakomeje, ari ko naho bivugwa ko uruhande rwa Wazalendo rwagabye biriya bitero ruri kurwana rusubira inyuma nubwo imihana y’Abanyamulenge yamaze gushya.