Wazalendo bararira ayo kwarika i Walungu nyuma y’aho bahahuriye n’agasenyaguro.
Abarwanyi bo muri Wazalendo barwana ku ruhande rwa Leta y’i Kinshasa bahuriye n’agasenyaguro mu bice by’i Ngweshi muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu mirwano yabasakiranyije n’umutwe wa m23, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ni ku munsi w’ejo hashyize tariki ya 02/03/2025, nibwo abarwanyi bo muri Wazalendo bagabye ibitero kuri m23, nayo ibashwiragizamo urufaya rw’amasasu, ibyatumye aba barwanyi bo muri Wazalendo bahaburira abarwanyi babarirwa mu magana.
Iyi mirwano ikaba yarabereye mu duce two muri cheferi ya Ngweshi, ha herereye mu birometero 60 uvuye mu mujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Epfo.
Utu duce twaguyemo Wazalendo two muri cheferi ya Ngweshi, hari aka Burhale na Mulamba, uduce ahanini dutuwe n’Abashi.
Umwe mubaturiye utwo duce wavuganaga na Minembwe.com yavuze ko Wazalendo baguye muri iyo mirwano batari munsi y’amagana atanu, ndetse yavuze n’abamwe muri Wazalendo bayiguyemo babayabozi.
Yagize: “Wazalendo batakaje abantu benshi muri Burhale na Mulamba. Kandi byaciye aba barwanyi intege. Hapfuye komanda Tomusa, Bimuli, Kadina na komanda Mubangu n’abandi bayobozi bakomeye.”
Mu butumwa bw’amajwi bwagiye hanze bwumvinamo amajwi ya Wazalendo bari gutanaho imfane, aho bashinjaga uwo bise Foka Maike wari mu kandi gace kuba atohereje amasasi bituma abarwanyi babo bapfa ku bwinshi.
Ati: “Kubura abantu b’ingenzi nk’aba byatewe nuko amasasu yari yabashiranye. Foka Maike yatinze kohereza musaada n’amasasu komanda Mubangu, bituma araswa arapfa. Yapfanye n’abarwanyi benshi. Birababaje!”
Umutwe wa m23 winjiye muri Walungu nyuma y’umunsi umwe gusa ufashe umujyi wa Bukavu. Kuko nyuma y’umujyi wa Bukavu, aba barwanyi bahise bafata i Nyangenzi, ku wundi munsi wakurikiyeho bigarurira Kamanyola n’umupaka wayo uhuza iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’icy’u Rwanda .
Mu ntangiriro zakiriya cyumweru gishize nibwo bafashe centre ya Walungu.
Ubu biravugwa ko bakomeje imirwano aho bari kugenda bigarurira ibice byinshi mu buryo budasanzwe.