Yategetswe kwicyukurira imva barangije bayimuhambamo, ibirimo kuba ku Banyamulenge.
Muri Kivu y’Amajyepfo, Umugabo w’Umunyamulenge, Wazalendo bamwishe urwagashyinyaguro, aho bamutegetse kwicyukurira imva, barangije bayimuhambamo babanje ku mutemagura, nk’uko ubuhamya bubivuga.
Uwishwe uru rupfu rwagashyinyaguro ni umugabo w’Umunyamulenge witwa Mahoro Tambwe, uvuka mu nzu y’Abasinga, mwenewabo wahafi na Lt.Gen.Pacifique Masunzu uyobora zone ya gatatu y’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo; intara iyi zone ireba harimo n’iyi ntara ya Kivu y’Epfo aho icyo gikorwa cy’ubunyamanswa cyakorewe.
Amakuru avuga ko uyu mugabo wasize umwana umwe n’umugore umwe, yafashwe na Wazalendo, kandi ko bamufatiye i Bukavu.
Ni mu gihe yari avuye i Kamanyola agirira uruzinduko rusanzwe aha i Bukavu ahazwi nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo, akaba yari agiye gusura abavandimwe be batuye yo.
Ubu buhamya bwahawe Minembwe.com bukomeza buvuga ko nyuma y’aho Wazalendo bafashe uy’umugabo bahise bamujana baramwica. Bikavugwa ko mbere yuko bamwica bamutegetse kwicyukurira imva, arayicukura, barangije bayimuhambamo babanje ku mutemagura.
Ubwo buhamya bugira buti: “Wazalendo bafashe Mahoro Tambwe avuye i Kamanyola, ariko bamufatiye i Bukavu. Twamenye ko bamutegetse kwicyukurira imva. Iyo yacukuye ni nayo bamuhambyemo. Mbere yuko bamuhanba babanje ku mutemagura.”
Nta kindi Mahoro yazize usibye isura ye, n’ubwoko bwe, kabone nubwo yari mwenewabo na General Pacifique Masunzu ukorera ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Abanyamulenge bamaze igihe bicwa imfu nk’izi, kuko na Maj.Joseph Kaminzobe wari umusirikare wa Leta yishwe abanje gutemagurwa, aratwikwa inyama ze barazidya.
Si abo banyine na Captain Gisore Rukatura Kabongo yiciwe i Goma muburyo nk’ubwo. Uyu nawe yari umusirikare wa Leta, ikibabaje yakuwe mubandi yicwa nkaburiya buryo bwavuzwe haruguru.
Ariko ibi byose umuryango mpuzamahanga urabireba ukicyecekera, mu gihe uzi neza ko Abanyamulenge bicwa imfu zagashyinyaguro kukagambane ka Leta y’i Kinshasa iyobowe na perezida Felix Tshisekedi.
