• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Umuyobozi Bisimwa wo muri m23, yavuze impamvu birwanaho.

minebwenews by minebwenews
March 4, 2025
in Regional Politics
0
Umuyobozi Bisimwa wo muri m23, yavuze impamvu birwanaho.
118
SHARES
3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umuyobozi Bisimwa wo muri m23, yavuze impamvu birwanaho.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Perezida w’u mutwe wa m23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko abagize uyu mutwe abereye umuyobozi atari Abanyarwanda bihinduye Abanye-Congo, ngo kuko mubanyamuryango babo harimo n’abahoze ari abasirikare bakuru b’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ndetse kandi hakabamo n’abatavuga ikinyarwanda nabuke.

Hari mu kiganiro perezida Bisimwa yagiranye n’Umunya-Zimbabwe, Rutendo Matinyarare.

Muri iki kiganiro, Bisimwa yavuze ko ubwo imirwano yuburaga , ngo byatewe nuko inzira y’ibiganiro by’amahoro yari yarabuze kubera ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Yavuze kandi ko badashaka gucyamo igihugu cya RDC, ngo kuko ntanyungu babifitemo.

Ati: “Turwana twirwaneho kubera akarengane no kwirukanwa ku butaka bwacu bw’inkomoko, ibintu byatumye imiryango yacu imara imyaka myinshi mu nkambi z’impunzi.”

“Iyo Leta y’i Kinshasa itabasha kugeza serivisi ku baturage bayo, ihitamo gukoresha ivangura no gushinja ibibazo by’igihugu abavuga ikinyarwanda. Batwita Abanyamahanga, nyamara turi Abanye-Congo.”

Bisimwa uyoboye umutwe wa m23 murwego rwa politiki, yamaganye abita m23 umutwe w’iterabwoba, ngo kuko icyo ukora ari ukurwanirira uburenganzira bwabo.

Yagize ati: “Oya, ntabwo turi abaterabwaba; turi abantu barwanira uburenganzira bwabo. Dutangazwa no kubona ko twe twabonwa nk’umutwe w’iterabwoba, nyamara twirwanaho turwanya imitwe nk’iya FDLR, Wazalendo na Mai-Mai, bahora bica kandi birukana abantu bacu, abagore n’abana bazira gusa ko bagaragara nk’abafite isura y’Abatutsi bo mu Rwanda.”

Yamaganye kandi abavuga ko abagize umutwe wa m23 ari Abanyarwanda bigize Abanye-Congo, nk’uko bikunda kuvugwa n’abategetsi ba Leta y’i Kinshasa.

Ati: “Benshi muri twe ni abasirikare bahoze ari bakuru mu gisirikare cya RDC. Hari n’abatavuga ikinyarwanda nabuke. Turi Abanye-Congo duharanira uburenganzira bwacu bwa politiki, ubukungu, n’imibereho myiza mu gihugu cyacu bwite.”

Kuva m23 yubura imirwano iherereye i Bunagana muri Kivu y’Amajyaruguru, Leta y’i Kinshasa yahise itangira kubyegeka k’u Rwanda, aho mumvugo zayo yavugaga ko m23 ifashwa n’u Rwanda ibintu u Rwanda rwagiye rutera utwatsi, rugaragaza ko ntaho ruhuriye nabyo.

Uyu mutwe wa m23 nawo ubwawo, wagiye uhakana ko udafashwa n’u Rwanda.
Niho amahanga ahera agasaba iki gihugu cya RDC kuganira n’uyu mutwe, ariko gikomeza kubyima amatwi.

Nyamara nubwo ubutegetsi bw’i Kinshasa bwanze kuganira n’uyu mutwe, ariko wo ukomeje kwigarurira ibice byinshi, harimo kandi ko uheruka gushyinga n’ubuyobozi bw’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Epfo.

Tags: BisimwaM23Twirwanaho
Share47Tweet30Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
I Burundi bashyiriweho igihano gikakaye kuzajyafatanwa ishashi.

I Burundi bashyiriweho igihano gikakaye kuzajyafatanwa ishashi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?