Aramukiye i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo ahiriwe imirwano ku munsi w’ejo hashyize.
Amakuru avugwa mu misozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, ahiriwe imirwano ku munsi w’ejo hashyize, uyu munsi ho habyukiye agahenge nubwo umutekano utari shyasha.
Impande zose zabyukiyemo agahenge, Minembwe, Mikenke na Bibogobogo.
Ibi bitandukanye n’ibyiriweho ejo kuko utu turere twose twiriwemo intambara, aho Abanyamulenge bari bagabweho ibitero n’ingabo z’u Burundi, FARDC, FDLR na Wazalendo.
Gusa, Twirwaneho yabashe kubisubiza inyuma, haba ku ruhande rwo mu Bibogobogo, Mikenke na Minembwe.
Umwe uri mu Bibogobogo yabwiye Minembwe.com ko umwanzi wabo ba mwirukanye bamwitsa mu misozi yu namiye umushyasha.
Ni mugihe aba barwana ku ruhande rwa Leta babateye baturutse inzira zine, iya Kalele, Kagugu, Lweba na Baraka.
Mu gihe mu Minembwe ho bateye irembo rya Gahwela, Kivumu na Biziba, ariko hose barirukanwe, kuko aba bateye za Kivumu bikijwe i Musika, nubwo hari amakuru avuga ko mu ijoro bongeye gukubanuka berekeza ibi bice birimo Abanyamulenge.
Naho ingabo z’u Burundi, FARDC na FDLR bateye mu Mikenke, Twirwaneho nabo yabashe kubirukana ibambutsa igice cya Bilalombili, ibinjiza muri Rwitsankuku. Kugeza ubu Twirwaneho niyo ikigenzura igice cyose cya Mikenke.
Hari n’amakuru avuga ko mu duce twa Bilalombili hagaragaye intumbi nyinshi z’i ngabo z’u Burundi.
Gusa, izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta ziri kurwanya Abanyamulenge ntabwo aho zagejejwe zirukanwa ari kure naho Twirwaneho igenzura, kuko umwanya uwo ari wo wose bogaba kandi ibitero.
Ndetse nko mu Bibogobogo ho abaturage baho babwiye Minembwe.com ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, bababwiye ko mu Bivumu hongeye kugaragara Wazalendo benshi, kandi ko binutse mu bice bya Mutambara.
Ibi biri gutuma umutekano w’Abanyamulenge ukomeza kuzamba muri ibi bice bizwi nk’i Mulenge muri Kivu y’Epfo.
Hagataho, Abanyamulenge nubwo amahanga arebera ibyo bakomeje guhura nabyo, ariko barasaba ubufasha, kuko Leta y’i Kinshasa yabahagurukiye ngo ibarimbure burundu.