Byiswe “Balkanisation” ibyo ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi bwakoze.
Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yafashe umwanzuro ukakaye, aho yiyonkoye ibice byose by’iki gihugu bigenzurwa n’ihuriro ry’imitwe ya politiki n’iyagisirikare rya Alliance Fleuve Congo.
Ni mu itangazo urwego rushyinzwe kugenzura imipaka rwa DGDA rwatangaje ko ibicuruzwa byose bituruka mu bice byafashwe na m23 umutwe wa gisirikare ubarizwa mu ihuriro rya AFC bitagomba gukurikiza amategeko asanzwe, kugeza igihe hazasohokera andi mabwiriza.
Umuyobozi mukuru w’uru rwego rwa DGDA muri Kivu y’Amajyaruguru, yavuze ko ibicuruzwa byose bituruka mu mujyi wa Goma, ku kibuga cy’indege cya Goma, Bunagana na Ishasha bifatwa nk’ibishya byinjiye mu gihugu.
Yagize ati: “Bigomba gufatwa uko biri, amategeko akubahirizwa ijambo ku rindi kimwe n’amabwiriza agenga imipaka.”
Uduce twose tugenzurwa na m23 twamaze kuvanwa muri system ya Congo ishyinzwe gucunga imikorere yayo.
Iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyasabye kandi ko ibindi bihugu bitagomba gufata ibicuruzwa bizajya biva mu bice bigenzurwa n’uyu mutwe wa m23 nk’ibitava muri RDC.
Ubundi kandi ubutegetsi bw’i Kinshasa bwafunze amafaranga ari muri za banki zikorera i Goma na Bukavu, inacana imikoranire nazo murwego rwo gukenesha abaturage no kubatera uburakari kugira ngo bigumure kuri AFC/M23.
Ku mbugankoranyambaga, benshi mu Banye-Congo bemeje ko ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi bwemeje ko havuka igihugu gishya cy’u Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ijambo Balkanisation muri Congo, ryavuzwe bwa mbere mu 1960 na guverinoma ya mbere yari iyobowe na Patrice Lumumba, ubwo habaga ibikorwa byo gushaka kwigenga kwa Kasai na Katanga.
Ndetse no kubutegetsi bwa Mobutu habaye kugerageza kwigenga kwa Kasai, mu gihe havukaga intambara ya Shaba, intambara y’i Bukavu n’intambara ya Mulele.
Ni igihe Laurent Desire Kabila yarwanyaga Mobutu, byavuzwe ko umutwe ayoboye wa AFDL, ushaka gukora Balkanisation.
Ibi kandi byavuzwe nanyuma ya Kabila, n’ubu kandi byongeye kuvugwa cyane, kubera ibi ubutegetsi bw’i Kinshasa bukoze.