• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Uko i Mulenge hiriwe muri Kivu y’Amajyepfo.

minebwenews by minebwenews
March 5, 2025
in Regional Politics
0
Uko i Mulenge hiriwe muri Kivu y’Amajyepfo.
94
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uko i Mulenge hiriwe muri Kivu y’Amajyepfo.

Mu misozi miremire y’i Mulenge, muri Kivu y’Amajyepfo aho Leta y’i Kinshasa yibasiriye cyane muguhonyora uburenganzira bw’Abanyamulenge, ibikora inyuze mu ngabo z’iki gihugu n’iz’u Burundi, uyu munsiho birirwanye ituze.

Izuba rirarenze mu bice by’i Mulenge bikiri amahoro, nyuma y’aho Abanyamulenge bahatuye aha’rejo bagabweho ibitero bikomeye, ibyo bagabweho n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, ririmo ingabo z’u Burundi, iza Congo n’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR na Wazalendo.

Ni bitero byagabwe ku Banyamulenge batuye mu Bibogobogo, Minembwe na Mikenke.
Mu Mikenke ho ibyumweru bibiri birashyize aba Banyamulenge ibitero bagabwaho ari umusubirizo.

Gusa, uko iri huriro rigabye ibyo bitero risubizwa inyuma, kandi rigakubitwa inshuro n’umutwe wa Twirwaneho urwanirira Abanyamulenge.

Umwe mu Banyamulenge uherereye mu Bibogobogo yabwiye Minembwe.com ko biriwe neza ariko ko bafite ubwoba, kuko umwanzi wabo abazengurutse.

Ati: “Twiriwe neza. Ntasasu ryavuze. Ariko nyine nta mutekano kuko uhiga ubuzima bw’Abanyamulenge ntari kure.”

Yongeyeho kandi ati: “Iyo bwije ntituba twizeye ko buca. Ariko kandi umwanzi uduhiga yaraumiye ntiyoshoboka agaruka vuba, kandi niyo yogaruka, turi maso. Umwanzi aza duhangana nawe.”

Uri mu Mikenke nawe yavuze ko iwabo nta mutekano, ariko ko biriwe neza.

Yagize ati: “Hiriwe neza, ariko wasi wasi ntizobura!”

Uyu uri mu Mikenke twanamubajije ku makuru yavuzwe ku manywa, aho yavugaga ko ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ko zongeye kuhagaba ibitero, avuga ko atabizi kandi ko ntarusaku rw’imbunda yumvise.

Ati: “Nta mbunda zumvikanye, kandi nanjye ndi ku mirongo y’imbere. Nk’aba bateye ahandi hatari mu Mikenke?”

Kugeza ubu Twirwaneho iragenzura igice cya Mikenke, mu gihe ingabo z’u Burundi n’iza Congo zigenzura nazo inkengero zayo.

Naho Wazalendo bakagenzura igice cya Gipupu kitari mu ntera ndende uvuye muri centre yaha mu Mikenke.

Ariko nyamara ibice bigenzurwa n’uyu mutwe wa Twirwaneho haba mu Minembwe, Bibogobogo, i Ndondo ya Bijombo, Rurambo na Mikenke, abaturage bavuga ko harangwa n’ituze, ndetse bikaba ku baturage ba moko yose.

Ariko ko aho ingabo z’u Burundi iza Congo n’imitwe ya Wazalendo zigenzura harangwa n’imivurungano, kwicwa kwabamwe no guhohoterwa bikomeye.

Tags: ItuzeMikenkeMinembwe

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?